Ni na yo mpamvu IGIHE yasuye ibikorwa bindi bishamikiye kuri uyu mushinga nk’iyubakwa ry’imihanda izahuza Umujyi wa Kigali n’iki gikorwaremezo ngo irebe aho bigeze, abantu bamenye niba koko kizarangirana na byo.
Mu gihe imirimo yo kubaka iki kibuga irimbanyije, n’iy’imihanda ibiri mishya izajya igana kuri iki kibuga yaratangiye, aho umwe muri yo uzaba ari umuhanda wihariye (Expressway) uzajya ukoreshwa n’abishyuye amafaranga y’urugendo.
Kuri ubu, imirimo yo kubaka iyi mihanda yombi iracyari mu ntangiriro. Umuhanda uva mu Karumuna ugana ku kibuga cy’indege uracyari mu cyiciro cyo gutegura ubutaka uzanyuramo, mu gihe imirimo yo kubaka umuhanda wa Masaka-Kabukuba-Nyamata yamaze gutangira.
Muri rusange imirimo kuri iyi mihanda yombi yaratangiye nubwo yombi igifte ibice bikigaragaramo imbogamizi zishingiye ku mitungo y’abaturage itarishyurwa ngo yimurwe.
Iyi mihanda itegerejweho koroshya ingendo zijya ku kibuga cy’indege n’izikivaho, kunoza ubwikorezi no gufungura andi mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari mu Karere ka Bugesera no mu bindi bice by’Igihugu.
Ikibuga kirimo kubakwa gifite umuhanda indege zihagurukiraho zikanawugwaho ufite uburebure bwa metero 4200. Mu cyiciro cya mbere, cyateganyijwe kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi n’imizigo ingana na toni ibihumbi 150 ku mwaka.
Icyiciro cya kabiri giteganyijwe kurangira mu 2032, kizongera ubushobozi bwo kwakira abagenzi ku mwaka bugere kuri miliyoni 14.
Umuhanda wo mu Karumuna ugeze he?
Umuhanda wa mbere ni uzajya uturuka mu Karumuna, ahari muri metero 500 uvuye ku Kiraro cy’Akagera, ugakomeza ugana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera. Ni umuhanda ufite intera y’ibilometero 11.
Uyu muhanda uzaba ushamikiye ku muhanda wa Kicukiro-Nyamata, ku buryo ibinyabiziga bijya ku kibuga cy’indege cyangwa bivayo bitazajya biba ngombwa ko binyura i Nyamata.
Amakuru atangwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) agaragaza ko uyu muhanda uzaba ari Expressway, ni ukuvuga umuhanda wihariye wagenewe koroshya ingendo no gutuma ibinyabiziga biwunyuramo bigenda ku muvuduko uri hejuru. Abazajya bawukoresha bazajya bishyura amafaranga y’urugendo.
Uyu muhanda uzaba ari amahitamo ku bagenzi bifuza kugera ku kibuga cy’indege vuba cyangwa bakivaho badatinze, cyane cyane mu gihe indi mihanda isanzwe ishobora kuba irimo umuvundo w’ibinyabiziga.
Ikindi kiranga uyu muhanda ni intera ngufi kugera ku kibuga cy’indege ugereranyije n’indi mihanda izajya ikiganaho ku buryo buziguye. Ni na kimwe mu bituma utegurwa nk’umuhanda wihariye uzajya ukoreshwa wishyuwe.
Gusa kuba uyu muhanda uzajya ukoreshwa hishyurwa ntibivuze ko indi mihanda yose izajya igana ku kibuga cy’indege izaba isaba kwishyura.
IGIHE yasuye ahari kubakwa uyu muhanda, isanga imirimo muri rusange ikiri mu cyiciro cya mbere cyo gutegura ubutaka no gutunganya inzira uzanyuramo, hakurikijwe igishushanyo mbonera cyawo.
Hari ibice imirimo yabaye ihagaze gato kubera ko ubwo kubaka uyu muhanda byatangiraga hari imitungo y’abaturage iri mu nzira uzanyuramo itari yabariwe ngo yishyurwe, yimurwe.
Urugero ni nko mu ntera ya kilometero ebyiri uvuye aho umuhanda utangirira mu Karumuna. Muri icyo gice hari imitungo irimo inyubako z’uruganda rutunganya impu, ibiraro by’amatungo n’inzu z’abaturage bitari byishyurwa ngo byimurwe.
Mu gihe hakorwa ibiganiro bigamije kumvikana ku ngurane, imirimo muri icyo gice yarahagaze by’agateganyo.
Umukozi ushinzwe abakozi muri kigo ya China Road and Bridge Corporation, Iradukunda Eric, yabwiye IGIHE ko imirimo muri icyo gice igiye gukomeza, kuko ibiganiro bigamije kwishyura no gutanga ingurane ku bafite imitungo isigaye bigeze kure.
Yavuze ko ibikoresho bizakoreshwa muri icyo gice na byo byatangiye kuhagera, bityo ko mu minsi ya vuba imirimo izakomeza mu bice byose by’uyu muhanda.
Iradukunda yasobanuye ko muri iki gihe ibikorwa byibanda ahanini ku gutegura inzira umuhanda uzanyuramo no gutunganya ubutaka, hakurikijwe igishushanyo mbonera cyawo.
Yagize ati “Ubu amamashini ari mu bikorwa byo gusiza kugira ngo tugere ku butaka umuhanda uzacaho. Hari n'aho bisaba ko tuzamura ubutaka kugira ngo buhure n'urwego umuhanda uteganyijwe kuzanyuraho.” Abashinzwe gupima ubutaka bari mu kazi ko kugenzura imiterere yabwo, bakabihuza n'uko umuhanda uteganyijwe kuzaba umeze.”
Umuhanda Masaka-Kabukuba-Nyamata na wo waratangiye kubakwa
Undi mushinga ni uw’umuhanda wa Masaka-Kabukuba-Nyamata, na wo uzagira uruhare mu guhuza ikibuga cy’indege gishya n’Umujyi wa Kigali ndetse n’ahandi mu Karere ka Bugesera.
Uyu muhanda uri muri gahunda y’imishinga y’ibikorwaremezo izwi nka Kigali Logistics Platform (KLP), igamije guhuza icyambu cyo ku butaka cya Dubai Port kiri i Masaka n’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ndetse no koroshya uburyo ibi bikorwaremezo bizajya bihuzwa n’ibindi bice byo mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo.
Igice cy’umuhanda wa Masaka-Kabukuba gifite uburebure bwa kilometero 16,88, mu gihe igice kizakomereza i Nyamata, kinyuze ku kibuga cy’indege, gifite kilometero 13,72.
IGIHE yasuye ahari kubakwa uyu muhanda, na ho isanga imirimo irimbanije, nubwo hari ibice bimwe na bimwe bitarakorwamo kubera imitungo y’abaturage itarishyurwa ngo yimurwe.
Bamwe mu baturage bafite imitungo iri mu nzira y’uyu muhanda bavuze ko bizeye ko bazahabwa ingurane zabo mu gihe cya vuba, kuko amafaranga bagomba guhabwa bamaze kuyasinyira.
Umwe muri bo yagize ati “Ubu ni ikibazo cy’igihe gusa kuko amafaranga twamaze kuyasinyira, twanatanze ibikenerwa byose harimo na konti azashyirwaho.”
RTDA ivuga ko iyi mihanda itazaba ifite akamaro gusa mu kugeza abagenzi ku kibuga cy’indege, ahubwo izagira uruhare mu koroshya ubwikorezi no gufungura inzira nshya z’ubukungu n’ishoramari.
Andi mahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ku b’i Bugesera
Abikorera bo mu Karere ka Bugesera bagaragaza ko iyi mihanda mishya izafungura amahirwe menshi y’ubucuruzi n’ishoramari, bityo ko ari ngombwa ko batangira kuyategurira kugira ngo bazayabyaze umusaruro.
Ngo bamwe mu bashoramari ubu bamaze gutangira gushaka no kugura ubutaka mu bice iyi mihanda izanyuramo, mu rwego rwo kuzabyaza umusaruro urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ruziyongera.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Bugesera, Dr. Munyaburanga Edouard, yavuze ko abikorera batangiye kureba ahantu hashobora kubakwa ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, birimo amahoteli.
Yagize ati “Icya mbere, ubu abantu batangiye kugura ubutaka. Bamwe bari kureba ahantu h’ingenzi bashobora kubaka, nk’amahoteli.”
Yagaragaje ko uretse imishinga y’iyi mihanda, hari n’indi mishinga minini iteganyijwe muri aka karere, irimo uwa Airport City, na yo yatangiye kwitabwaho n’abikorera n’abaturage bashaka uko bazabyaza umusaruro amahirwe izazana.
Yongeyeho ko ibi bigaragaza ko iterambere ry’ibikorwaremezo rishobora kuzana impinduka zirenze koroshya ingendo, rikongera ibikorwa by’ubucuruzi, serivisi n’ishoramari muri Bugesera.
Sindayigaya Moses, utuye mu Karere ka Bugesera, yabwiye IGIHE ko yabonye akazi muri imwe muri iyi mishinga y’imihanda, aho akora akazi ko gutwara imashini zikoreshwa mu gusiza ubutaka.
Yavuze ko yiteze ko iyi mihanda izazana impinduka zikomeye muri aka karere, cyane cyane mu kongera agaciro k’ubutaka no guteza imbere ibikorwa byo gutura no gushora imari.
Ati “Uyu muhanda uzazana impinduka zikomeye cyane kuko ubutaka bwegereye uyu muhanda buzahita buzamura agaciro kandi butangire guturwaho.”
















Ibitekerezo 0