Uyu mushinga, witwa Ramba Hills Project, uri gukorerwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, munsi y'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kugeza ahateganye na Vision City ndetse n'ikibuga cya Golf cya Kigali. Iyo urebye ku gishushanyo mbonera cy'uyu mushinga, ubona inyubako ndende ebyiri n'izindi zizigaragiye ziringaniye, ubusitani bugari butanga amahumbezi, piscine, parikingi nini, imihanda myinshi n'ibindi.

Ku gice umuntu yakwita ko ari icy'imbere hari inyubako icumi zigeretse rimwe zo guturamo, ziri ku gice kirebana n'Ikibuga cya Golf cya Kigali. Zizaba zifite ubusitani bwazo bunini n'imihanda inyura mu busitani.

Ku rundi ruhande, hari inyubako ndende ebyiri, zirimo izaba ifite amagorofa 26 n'ifite 24. Iruhande rwazo hari indi miturirwa ine, irimo uzaba ufite amagorofa 16, hari indi izaba igeretse 12, n'indi izaba ifite 10. Muri izo nyubako ndende ebyiri, imwe izaba iyagenewe ibiro (offices) naho indi ibe iyagenewe guturwamo (apartments).

Hazubakwa piscine nini, ndetse na Parikingi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zirenga 1400. Hazaba kandi hari na Hoteli ijyanye n'igihe, amaguriro agezweho, n'ibindi bya ngombwa byose by'ibanze nkenerwa, ku buryo uzaba ahatuye atazagira icyo akenera ngo akibure hafi.

Uyu mushinga watangiye no gushyirwa mu bikorwa, ni uw'ikigo Investment Africa Holdings Ltd. kibarizwa i Kigali. Agace kamwe cyangwa agashami k'iki kigo cyitwa Ramba Real Estate, gashyize imbere gutunganya no kugenzura inyubako zo guturamo, inyubako z'ibiro, ndetse n'inyubako zo guteza imbere imijyi, ziri ku rwego rwo hejuru. Umushinga wabo wa mbere kandi witezweho byinshi ni uwo kubaka Ramba Hills.

Ubuyobozi Ramba Real Estate buvuga ko imirimo yo kubaka iyi Ramba Hills izatwara miliyoni 80 $ (Asaga Miliyari 115 ,7 Frw). Bwatangaje kandi ko ari imirimo izatwara imyaka ine muri rusange, aho mu gihe cy'umwaka 1,5 hazuzura inzu yiganjemo ayo guturamo, imyaka 2,5 – 3 hazuzura inyubako ya 'apartments', naho inyubako izaba irimo ibiro bitandukanye izuzura mu mwaka 4.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagarutse kuri uyu mushinga muri Kamena 2025 aganira n'abayobozi mu nzego z'ibanze, avuga ko ari umwe mu mishinga yitezweho guhindura isura ya Kigali mu myaka iri imbere.

Ati "Ubigereranyije na Vision City hakurya n'izindi 'apartments' zihari, Kacyiru hagiye kuba ahantu hatandukanye n'uko hari hameze…Twimura abaturage, abantu babivuzeho amagambo menshi cyane atandukanye, ariko iki ni cyo cyerekezo cya Perezida wa Repubulika, haba hari gahunda!"

Ramba Hills yitezweho guhindura isura y'umujyi wa Kigali mu buryo bugaragara bitewe n'imiterere yayo
Ramba Hills yitezweho guhindura isura y'umujyi wa Kigali mu buryo bugaragara bitewe n'imiterere yayo
Ni uku Ramba Hills izaba igaragara urebeye hejuru (mu kagoroba), harimo inyubako ebyiri ndende, iya 26 n'iya 24, ndetse n'izindi zizigaragiye zirimo kuva ku ya 16 kugeza ku 10
Ni uku Ramba Hills izaba igaragara urebeye hejuru (mu kagoroba), harimo inyubako ebyiri ndende, iya 26 n'iya 24, ndetse n'izindi zizigaragiye zirimo kuva ku ya 16 kugeza ku 10
Ku gice umuntu yakwita ko ari icy'imbere hari inyubako icumi zigeretse rimwe zo guturamo, ziri ku gice kirebana n'Ikibuga cya Golf cya Kigali
Ku gice umuntu yakwita ko ari icy'imbere hari inyubako icumi zigeretse rimwe zo guturamo, ziri ku gice kirebana n'Ikibuga cya Golf cya Kigali
Hazaba hari ubusitani bwiza butanga amahumbezi, hari pisine nini, ndetse n'inyubako zikorerwamo n'izo guturamo ku buryo abahatuye batazajyabagira icyo babura hafi
Hazaba hari ubusitani bwiza butanga amahumbezi, hari pisine nini, ndetse n'inyubako zikorerwamo n'izo guturamo ku buryo abahatuye batazajyabagira icyo babura hafi
Ngizo za nyubako ndende ebyiri zirimo iy'amagorofa 26 n'iya 24; aho imwe izakorerwamo nk'ibiro, naho indi ibe iyo guturamo (apartment)
Ngizo za nyubako ndende ebyiri zirimo iy'amagorofa 26 n'iya 24; aho imwe izakorerwamo nk'ibiro, naho indi ibe iyo guturamo (apartment)
Hazaba hari Hoteli, ndetse hari na Pisine nini itunganyijwe mu buryo bugezweho
Hazaba hari Hoteli, ndetse hari na Pisine nini itunganyijwe mu buryo bugezweho
Ramba Hills izaba ifite ahantu ho gusohokera n'aho kuruhukira, ku buryo abahatuye bazabasha kubona ibyangobwa byose nkenerwa hafi yabo
Ramba Hills izaba ifite ahantu ho gusohokera n'aho kuruhukira, ku buryo abahatuye bazabasha kubona ibyangobwa byose nkenerwa hafi yabo
Amwe mu marembo yinjira muri Ramba Hills ni uko azaba agaragara
Amwe mu marembo yinjira muri Ramba Hills ni uko azaba agaragara
Ramba Hills izaba ifite inyubako zikorerwamo nk'ibiro, ifite n'izo guturamo ku buryo abahakorera bashobora no kuhatura ndetse bakanahabona ibindi bakeneye mu maguriro na yo azaba ari hafi aho
Ramba Hills izaba ifite inyubako zikorerwamo nk'ibiro, ifite n'izo guturamo ku buryo abahakorera bashobora no kuhatura ndetse bakanahabona ibindi bakeneye mu maguriro na yo azaba ari hafi aho