Uyu mushinga wamuritswe ku wa 10 Ukwakira 2025, aho uyu mudugudu ugiye kubakwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Jasmine Hills ni umudugugu uzaba ugizwe n’inzu ziri mu byiciro bitatu, ariko zose zifite uruganiriro, igikoni, aho kurira (dining area) n’ibyumba bine byihagije; bivuze ko buri cyumba gifite ubwogero n’ubwiherero n’ibaraza.
Icyiciro cya mbere ni gifite inzu zigeretse kabiri, ubusitani na parikingi, icya kabiri ni inzu zigeretse kabiri n’igice cyo munsi y’ubutaka (basement), mu gihe ikindi gice ari inzu ziri ukwazo mu gipangu, zigeretse kabiri, zifite basement, ubusitani na parikingi y’imodoka ebyiri.
Uyu mudugudu wose uzaba ufite ibikorwa bihuriweho nka piscine, imbuga yo gukiniraho, ubusitan, na gym.
Umuyobozi Mukuru wa Reportage Properties Rwanda, Bharat Parmar, yavuze ko uyu mudugudu azaba ari icyitegererezo kuko uteganye n’ahari gutunganywa igishanga cya Rugenge-Rwintare.
Ati “Twaguze ubu butaka tutazi ko hari uyu mushinga wo gutunganya iki gishanga dutangiye ibikorwa nibwo twamenye ko bagiye kuhagira ahantu h’igitangaza, none n’inzu zacu zizaba zireba muri icyo gishanga, bizaba ari ibintu byiza kubireba.”
Akomeza avuga ko kuva batangira gukorera mu Rwanda, byaboroheye kubera ubuyobozi bwiza na gahunda yoroshya ishoramari mu Rwanda.
Ati “Turataganya kuguma mu Rwanda tugakora imishinga myinshi ndetse imishinga minini irenze iyo turi gukora kuko abantu bo mu Rwanda baradushyigikiye cyane cyane ubuyobozi, RDB yaradushyigiye, Umujyi wa Kigali n’abaturage ubwabo kuko ibi bintu byo kugura inzu itararangira ntabwo bimenyerewe inaha ariko baratwizeye barazigura.”
Umuyobozi Mukuru wa Reportage Properties muri Afurika, Alkesh Kumar Rajput, yavuze ko mu bihugu byose bakoreramo, gukorera mu Rwanda byoroshye ndetse byihuta.
Ati “Njye n’abandi bayobozi, hano tuhita Dubai ya Afurika, kuko iki ni igihugu cyiza cyane iyo bigeze ku mutekano, ubuyobozi bwiza, gahunda z’igihugu, bimeze neza nko muri Dubai. Byaratworoheye cyane gutangira ibikorwa byacu hano.”
Izi nzu kugeza ubu bazigabanyijeho 10% by’igiciro cyazo, aho ubu uyishaka yishyura 10% y’amafaranga yose y’inzu ashaka, ubundi akajya yishyura 1% y’amafaranga y’inzu kugeza igihe izarangirira, asigaye akayishyura ahawe inzu.
Ibiciro by’izi nzu bihera ku bihumbi 294$ kugeza ku bihumbi 441$ bitewe n’inzu umuntu ashaka n'aho iherereye, akazihitiramo ibikoresho akeneye ko bishyirwamo.
Jasmine Hills biteganyijwe ko izubakwa mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice.
Reportage Properties yatangiye mu 2014 ikorera mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE), Amerika, n'ahandi, aho mu Rwanda Jasmine Hills ari umushinga wayo wa kabiri nyuma ya Indabyo Heights iri kubakwa Nyarutarama nayo yo guturwamo.



















Ibitekerezo 0