IGIHE

Imishinga 10 y’akataraboneka ya Studio Libeskind igiye kubaka ‘monument’ ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

0 27-06-2026 - saa 08:23, Mugisha Christian

Ku wa 25 Kamena 2026, Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi ba Studio Libeskind, ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora ibijyanye no gushushanya inzu n’ibindi bijyanye n’imyubakire.

Abo Perezida Kagame yakiriye barimo Daniel Libeskind na Nina Libeskind bashinze Studio Libeskind, Stefan Blach umufatanyabikorwa wa Studio Libeskind na Holm Keller, Perezida w’Umuryango wa kENUP Foundation.

Perezida Kagame yaganiriye n’aba bayobozi ku mushinga wa ‘monument’ igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi [National Genocide Monument] izashyirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 250.

Ni ‘monument’ izaba ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibuka, kwigisha no gufasha abayisura gutekereza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Daniel na Nina bashinze Studio Libeskind ni bantu ki?

Daniel Libeskind azwi cyane nk’umwe mu bahanga mu gushushanya inyubako [architects] bakomeye kandi bazi kugaragaza amarangamutima mu bikorwa byabo mu bihe bya none.

Yavukiye muri Pologne mu 1946, ku babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abayahudi. Yabayeho mu bihe by’ihungabana rishingiye ku mateka mu buzima bwe bwo mu bwana, gukurwa mu byabo no guhangana no gushaka ubuzima bufite intego.

Yabaye umuhanga mu bya muzika wacurangaga ‘accordéon’ mu biganiro bya televiziyo.

Yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri ingimbi maze ahinduka umuhanga wubashywe cyane mu gusesengura no kwigisha ibijyanye n’imyubakire.

Nyuma yaje kuba umwe mu bahanga ba mbere batangije ‘Deconstructivism’; uburyo bw’imyubakire buhabanye n’ubwahozeho, aho hubakwa inyubako zigaragara mu buryo butangaje kandi bwihariye, umuntu yagereranya nk’izidafite ishusho.

Binyuze mu kazi ke agerageza kugaragaza amarangamutima, agahindura ahantu hasanzwe mo inkuru zikomeye z’urwibutso, ahagaragaza ibyago bikomeye byabaye, n’ukudaheranwa.

Nina Libeskind ni we shyiga rye ry’inyuma, kuko ni we watumye agera aho ageze ubu. Yavukiye muri Canada mu muryango w’abanyapolitiki bakomeye. Yari afite ubuhanga buhanitse mu miyoborere na politiki z’ibihugu mbere y’uko yinjira mu Isi y’ubugeni.

Ikigo cyabo cyitwa Studio Libeskind cyashinzwe mu 1989 nyuma y’uko Daniel atsindiye irushanwa mpuzamahanga ryo gushushanya inyubako y’Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi [Jewish Museum] i Berlin.

Kuva cyashingwa, cyubakiye ku bufatanye aho Daniel yari umuyobozi mukuru ushinzwe guhanga ibishushanyombonera mu gihe Nina yabaye umuyobozi mukuru, ufite inshingano yo gucunga ubucuruzi.

Iki kigo cyabaga i Berlin mbere y’uko bimurira icyicaro cyacyo gikuru mu Mujyi wa New York mu 2003.

Kimaze igihe kinini gishyira mu bikorwa imwe mu mishinga ikomeye irimo inzibutso, ibishushanyombonera binini by’imijyi igezweho n’inyubako nini z’ubucuruzi hirya no hino ku Isi.

Studio Libeskind irateganya kubaka ku Rwibutso rwa Kigali monument igaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Imwe mu mishinga ihambaye yakozwe n’iki kigo

Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi i Berlin

Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi i Berlin ni wo mushinga wahinduye burundu icyerekezo cya Studio Libeskind. Yatangiye gushushanywa mu 1989 ifungurirwa abaturage ku mugaragaro mu 2001, uyu mushinga washyizwe mu bikorwa hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 40$.

Yubakiwe kwibuka amateka n’imibereho by’Abayahudi mu gihugu cy’u Budage, aho inerekana mu buryo bweruye ibikorwa byabaye muri Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust].

Uyu mushinga wari ufite byinshi uvuze ku muryango wa Libeskind, kuko wagaragazaga ihungabana rishingiye ku mateka y’umuryango wa Daniel bwite ndetse n’imyaka ye y’ubwana muri Pologne.

Ikintu cy’ingenzi kitamenyekanye cyane ni uko iyi nyubako irimo ibyumba by’umwijima bitagira ubushyuhe, byashushanyijwe by’umwihariko kugira ngo abahasura babashe kumva imbeho n’icyuho byasigaye nyuma yo kubura ubuzima bw’abantu babarirwa muri za miliyoni.

Imperial War Museum North

Inyubako ya Imperial War Museum North iherereye i Manchester mu Bwongereza, ni ingoro ndangamurage itangaje yarangije kubakwa mu 2002 hakoreshejwe ingengo y’imari ingana na miliyoni 28,5 z’Amapawundi.

Uyu mushinga uru ku nkombe z’umuhora wa Manchester Ship Canal, ahantu harashweho ibisasu byinshi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi [World War II Blitz], kugira ngo hagaragazwe uburyo amakimbirane ahindura kandi agasenya burundu ubuzima bw’abantu.

Iyi nyubako igaragaza Isi yashegeshwe iri kugerageza kongera kwiyubaka nyuma y’ibihe bikomeye byayibayeho.

Uko iyi nyubako yubatse, bishingiye ku gitekerezo cy’umubumbe w’Isi wasadutse hanyuma ibice byawo bikongera guteranywa mu bice bitatu bitandukanye bifatwa nk’ahantu intambara zibera; ku butaka, mu kirere no mu mazi.

Igishushanyombonera cya World Trade Center

Uyu mushinga mugari wari ugamije kongera kubaka Umujyi muri New York, watoranyijwe binyuze mu irushanwa mpuzamahanga mu 2003, ukaba warashyizwe mu bikorwa mu myaka makumyabiri ishize ufite ingengo y’imari rusange y’asaga miliyari 20$.

Iki gishushanyombonera cyiswe Memory Foundations, cyashyizwe mu bikorwa hagamijwe kongera kubaka hegitari zigera kuri 6,4 z’agace ka Lower Manhattan kangijwe mu gihe cy’ibitero by’iterabwoba byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001.

Kuri Daniel na Nina bimuye ibyicaro by’ikigo bava i Berlin bajya i New York kugira ngo bakurikirane iki gikorwa. Byari inshingano ikomeye yo kongera kuzahura umujyi wari wazahajwe n’ibitero by’iterabwoba.

Kimwe mu bintu by’ingenzi by’iki gishushanyo ni uko Libeskind yashimangiye cyane ko hagomba kubungabungwa urukuta rwo munsi y’ubutaka rurinda amazi [slurry wall] rwarokotse ibi bitero, arufata nk’urwibutso rw’ukwihangana kw’Abanyamerika.

Ingoro Ndangamurage y’Amateka ya Gisirikare mu Budage

Ingoro Ndangamurage y’Amateka ya Gisirikare iherereye i Dresden mu Budage yuzuye mu mwaka wa 2011 n’ingengo y’imari ya miliyoni 62,5 z’Amayero.

Ku bahanga mu by’imyubakire, aya yari amahirwe yo kurwanya amateka y’igitugu binyuze mu gushushanya inyubako. Iyi nyubako izwiho kuba itangaje cyane igizwe n’igice kinini cyane kizamutse mu kirere gikoze mu byuma n’ibirahure bya kijyambere ku nyubako ya kera imaze imyaka 135 yabikwagamo intwaro.

Iki gice gifite uburebure bwa metero zigera kuri 30 cyerekejwe neza neza ahantu hamwe hatangiriye kuraswa ibisasu i Dresden, ibintu bihuza iyi nyubako n’ibyago byabereye muri ako gace.

Inyubako za ‘Reflections’ ku nkombe za Keppel

Izi nyubako nini cyane zo guturamo ziri muri Singapore zatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011 hakoreshejwe ingengo y’imari y’asaga miliyari imwe y’Amadolari ya Singapore.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa hagamijwe guhindura icyambu cya Keppel agace kagezweho kandi gaturiwe n’abantu benshi cyane.

Kuri Studio Libeskind, ibi byari intambwe ikomeye mu iterambere rinini ry’imijyi yo ku mugabane wa Aziya, ibintu byerekanye ko uburyo bwabo bw’ubugeni bushobora kuba imbarutso y’inyubako nziza cyane.

Ikintu cy’ingenzi ni uko mu nzu 1.129 z’iyi nyubako, nta na rimwe isa neza n’indi, ibi bikaba byaratewe n’imiterere y’inyubako ndende esheshatu z’ibirahure ziri mu byiciro bibiri, imwe ikaba isa n’iyegamiye ku yindi ku buryo bifasha abazituyemo kureba ibibakikije nta nkomyi.

Haeundae Udong Hyundai I’Park

Haeundae Udong Hyundai I’Park ni inyubako yitegeye inyanja mu Mujyi wa Busan muri Koreya y’Epfo, ikorerwamo ibintu bitandukanye. Yuzuye hagati ya 2011 na 2012 hakoreshejwe ingengo y’imari y’asaga miliyari 1,5$.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa kugira ngo hahangwe isura nshya kandi y’icyitegererezo y’inyubako ndende muri uyu mujyi uri ku nyanja.

Uhuza inyubako ndende eshatu zo guturamo, hoteli y’akataraboneka n’ahantu hanini ho gukorera ubucuruzi, ku buryo haba agace kamwe kagutse.

Kuri iki kigo, uyu mushinga wari igikorwa cyo kugerageza kubaka inyubako ndende, dore ko wanabaye uwa mbere Daniel Libeskind yakozeho w’inyubako ndende, aho harimo ifite amagorofa 72.

Ikintu kitazwi cyane kuri iyi nyubako ni uko imfuruka zayo zitapfuye gushushanywa gusa, ahubwo zashushanyijwe by’umwihariko hakurikijwe imiterere y’ibikoresho byabaga ku bwato bwa kera y’ubucuruzi muri Koreya byagenewe gufata umuyaga n’imiraba y’inyanja.

Zlota 44

Iyi ni inyubako ndende cyane yo guturamo iherereye rwagati mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne, yarangije kubakwa mu 2016 itwaye ingengo y’imari yari iteganyijwe ingana na miliyoni 163 z’Amayero.

Iyi nyubako ndende cyane yubatswe kugira ngo i Warsaw na ho hatere imbere kandi imibereho yaho ijye ku rwego rw’iy’abifite ari na ko hagaragara nk’umujyi mushya mu by’ubukungu bugezweho.

Kuri Daniel Libeskind, gusubira mu gihugu cye cy’amavuko gushushanya iyi nyubako nini y’amagorofa 54 yari intambwe ikomeye kandi yakoze ku mutima we, dore ko igaragara nk’ikimenyetso cy’iva mu mateka mabi y’ubu-communiste muri Pologne, yinjira mu Isi nshya no kuba icyitegererezo mu Burayi.

Kuri iyi nyubako hari uruhande rugizwe n’ibirahure runini rutaringaniye neza [asymmetrical glass facade] rugaragara mu ishusho y’ibaba ry’igisiga cyera; ikimenyetso cy’igihugu cya Polonge.

Zlota 44 iherereye rwagati mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne

‘Monument’ y’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi iri muri Canada

‘Monument’ ya mbere ya Jenoside yakorewe Abayahudi muri Canada yafunguwe ku mugaragaro i Ottawa mu mwaka wa 2017 ishoweho miliyoni 8,9 z’Amadolari ya Canada.

Yubatswe ari nini, yubakwa ahantu hanze hafunguye kandi hagari kugira ngo hizerwe ko inzirakarengane n’inkuru z’abarokotse bakabona ubuhungiro muri Canada byinjira burundu mu biranga Umurwa Mukuru w’iki gihugu.

Uyu mushinga wari ikimenyetso cy’icyerezo n’umurongo w’ibikorwa by’umuryango wa Libeskind mu kwigisha ibijyanye na Jenoside yakorewe Abayahudi binyuze mu gukoresha uburyo bw’imyubakire [spatial experience], ibyabibukije umushinga wa mbere bahawe wo kubaka ingoro ndangamurage.

Inkuta ndende za sima z’iyi ‘monument’ zigaragara nk’inyenyeri [Star of David] iberamye iyo uyirebeye hejuru, mu gihe imbere muri yo ku nkuta hariho amashusho manini arimo n’ateye ubwoba yafatiwe ahantu hatandukanye habereye Jenoside yakorewe Abayahudi hirya no hino mu Burayi.

CityLife Master Plan

Igishushanyombonera cya CityLife mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani, ni umushinga mugari wo kuvugurura umujyi, wagiye ushyirwa mu bikorwa mu byiciro ukaba wari ufite ishoramari rya hafi miliyari 2 z’Amayero.

Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa hagamijwe guhindura imiterere y’ahaberaga amamurikagurisha hitwa Fiera Milano hakaba agace kagutse kahariwe abanyamaguru gusa karimo pariki nini, inzu zo guturamo n’agace k’ubucuruzi gafite inyubako ndende kandi byose byubatse mu buryo burengera ibidukikije.

Uruhare rwihariye rwa Libeskind kuri izi nyubako ndende, ni uburyo iya PwC yubatsemo, aho igaragara nk’aho yihinnye ireba izindi nyubako ndende ziyiri imbere mu mujyi rwagati wa Milan, ibintu biyiha ishusho nziza ibereye ijisho.

Infinity Towers i Shanghai mu Bushinwa

Inyubako za Infinity [Infinity Towers] ziri mu Mujyi wa Shanghai, ni umushinga munini uri gukorwa ubu washushanyijwe na Studio Libeskind ukorerwa sosiyete yitwa Lingang Group.

Izi nyubako ebyiri z’ubucuruzi ziteye kimwe zifite uburebure bwa metero 100 ku buso bungana na metero kare ibihumbi 77. Kuri ubu zirimo kubakwa mu gace k’ubucuruzi ka Lingang.

Igishushanyo cyaturutse ku ishusho y’imisambi ibiri ibyina, bikaba bifite igisobanuro cy’uburambe, ubwenge, n’ubudahemuka.

Ikintu cyihariye cyane kuri uyu mushinga ni uburyo izi nyubako zombi zifatanyije. Ku igorofa rya 15, zihujwe n’ikiraro kinini cyane kinakora nk’urubuga rwiza rwo kureberaho ibyiza nyaburanga bizikikije.

Kuri iki kiraro hagati hafite umwenge munini wiburungushuye utuma abahasura babasha kureba hasi imbere y’irembo ry’inyubako ahari ibyuzi byiza cyane.

Uyu mushinga watangajwe bwa mbere mu 2023, ubu ukaba ukiri gushyirwa mu bikorwa. Ingengo y’imari nyayo y’izi nyubako kugeza ubu ntiratangazwa ku mugaragaro.

Infinity Towers ni nyubako ebyiri z'ubucuruzi ziteye kimwe zifite uburebure bwa metero 100 ku buso bungana na metero kare ibihumbi 77

Mu yindi mishinga yashyizwe mu bikorwa n’iki kigo harimo Ingoro Ndangamurage ya Zhang Zhidong iherereye mu Mujyi wa Wuhan mu gihugu cy’u Bushinwa, Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi ya Tikva yubatswe i Lisbon muri Portugal.

Hari kandi Modern Art Center Vilnius muri Lithuania, Ingoro Ndangamurage y’Abayahudi muri Denmark. Iki kigo kandi cyakoze imishinga ifite amazina n’imiterere yihariye cyane, nk’ubusitani buzwi nka The Garden of Earthly Worries, The Wheel of Conscience n’iyindi.

Ubusitani buzwi nka The Garden of Earthly Worries bwashushanyijwe na Studio Libeskind

Ibindi bikorwa by’akataraboneka birimo inyubako y’ubucuruzi n’imyidagaduro itangaje izwi nka Crystals at CityCenter iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , inzu mberabyombi y’imikino yitwa Bord Gais Energy Theatre iherereye muri Ireland.

Studio Libeskind kandi yagize uruhare mu kubaka ibigo by’ikoranabuhanga n’itangazamakuru nka Run Shaw Creative Media Centre i Hong Kong, ikigo cya Ogden muri Kaminuza ya Durham mu Bwongereza.

Mu rwego rwo kubungabunga amateka n’ubumenyi, bakoze urwibutso i Padua mu Butaliyani rwa Memoria e Luce 9/11 Memorial rwibuka ibitero by’iterabwoba byagabwe kuri Amerika, hakaba ikigo cya Albert Einstein Discovery Center giherereye i Ulm mu Budage, n’indi mishinga myinshi.

Modern Art Center Vilnius iherereye muri Lithuania
Urwibutso rwa Memoria e Luce 9/11 Memorial rwibuka ibitero by'iterabwoba byagabwe kuri Amerika ruherereye i Padua mu Butaliyani
Inyubako y'ubucuruzi n'imyidagaduro itangaje izwi nka Crystals at CityCenter iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo yashushanyijwe na Studio Libeskind
Albert Einstein Discovery Center iherereye i Ulm mu Budage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza