Uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa na Nile Concept, ikigo nyarwanda gikora imirimo y’ubwubatsi, ugizwe n’inzu 37 zirimo zirindwi zo mu cyiciro cya ‘villas’ n’izindi 30 zo mu cyiciro cya ‘apartments’.

Mu gihe imirimo y’ubwubatsi ikomeje, ubuyobozi bw’uyu mushinga bwatangaje ko inzu zirindwi zo mu cyiciro cya villas zamaze kugurwa zose 100%, mu gihe muri apartments 30 hamaze kugurishwamo 16.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe imirimo y’ubwubatsi mu mushinga wa Lakeside Residence, Eng. Desire Nzabonimana, yavuze ko imirimo yo kubaka villas igeze ku musozo, aho hasigaye ibikorwa bike byo gutunganya imbere mu nzu.

Ati “Tugendeye ku gihe twari twihaye, igice cya mbere cya villa kigomba kurangira ku wa 30 Ugushyingo 2026. Tugeze kuri 95% kandi iryo 5% ni bya bintu bikorwa mu gihe gito, ni ibikoresho byo mu nzu, igikoni, amasuku ndetse na ya marangi ya nyuma. Ibyo navuga ba nyirazo bazazijyamo igihe twizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani..”

Eng. Nzabonimana yagaragaje ko ku bijyanye n’inzu zo mu cyiciro cya Apartments, imirimo yo kuzubaka na yo iri kugenda neza, aho inyubako eshatu zizigize ziri kuzamurirwa icyarimwe.

Ati “Inzu za Villas zose uko ari zirindwi zaraguzwe, hanyuma kuri apartments dufite block eshatu kandi zose ziri kuzamukira rimwe. Navuga ko zose zigeze ahantu hamwe. Kuri apartments tumaze kugurishamo inzu 16, mu nzu 30 zihari.”

Yongeyeho ko biteganyijwe ko inzu zo mu cyiciro cya apartments zizaba zuzuye muri Kamena 2027, ari na bwo zizashyikirizwa abaziguze.

Ati “Apartments aho zigeze ubona ko mu gihe twihaye zizaba zarangiye. Duteganya kuzitanga muri Kamena 2027, ariko dufite icyizere ko hari nibura 60% tuzatanga mbere y’igihe cyateganyijwe.”

Lakeside Residence ni umushinga w’imiturire uherereye ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, hafi y’ahahoze Ishuri rya La Colombière, ukaba wubatswe ku buso bwa metero kare 8.000.

Uyu mushinga ugizwe n’inzu zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho, aho icyiciro cya villas kigizwe n’inzu zirindwi ziri ukwazo, mu gihe apartments 30 ziri mu nyubako eshatu.

Buri nzu yo mu cyiciro cya villa igeretse rimwe, ikagira ibyumba bine byo kuraramo, ubwogero butatu, igikoni, uruganiriro, aho kurira n’amabaraza.

Izi nzu zifite kandi ubusitani bwazo na parikingi ishobora kwakira imodoka ebyiri.

Ku rundi ruhande, apartments ziri mu byiciro bibiri, aho hari izifite ibyumba bitatu zubatswe ku buso bwa metero kare 165 n’izifite ibyumba bibiri zubatswe ku buso bwa metero kare 132.

Abazatura muri uyu mudugudu bazaba bafite ibikorwaremezo bahuriraho birimo ubusitani bunini, piscine nini ya metero 16 kandi ifite amazi ashyushye, n’ahagenewe gukorera imyitozo ngororamubiri (gym).

Inzu zo muri Lakeside Residence zubatswe mu buryo buzwi nka ‘méditerranéen’, bukunze gukoreshwa mu bihugu byo mu Burayi birimo Espagne, u Butaliyani n’u Bugereki ari naho bimwe mubikoresho birimo nk’amakaro byatumijwe.

Ubu buryo bw’imyubakire burangwa no gukoresha amategura ku bisenge, amadirishya manini yinjiza urumuri ruhagije ndetse n’imiterere y’inzu ituma abazituyemo babona neza ibice byiza by’umujyi.

Undi mwihariko w’uyu mushinga ni uko wegereye igishanga kiri gutunganywamo pariki, ndetse ukaba uherereye hafi y’ibikorwaremezo bikomeye birimo Kigali Convention Centre n’Ikibuga cya Golf cya Kigali kiri i Nyarutarama.

Nile Concept ivuga ko abaguze inzu muri uyu mushinga bazajya bahabwa garanti, ku buryo hagize ibyangirika bazafashwa kubisana.

Iki kigo kandi kizajya gitanga serivisi zo gucungira inzu abaziguze ariko badafite umwanya wo kuzikurikirana cyangwa batuye hanze y’u Rwanda.

Ibiciro by’inzu zo muri Lakeside Residence bihera ku bihumbi 190$ bikazamuka bitewe n’ubwoko bw’inzu, ubunini bwayo n’aho iherereye.