{Umunyarwanda Gasigwa Leopold usanzwe akora filimi mu Rwanda, agiye kumurika filimi-mpamo yitwa “L'abscé de la vérité” ivuga aho Kiliziya Gaturika ihurira cyangwa itandukanira n’abayo bakoze Jenoside yo muri Mata 1994.}

Nk’uko nyiri ugukora iyi filimi abisobanura, yayise “L'abscé de la vérité” (Ikibyimba cy’ukuri) kuko asanga izagaragaza ukuri ku bintu byinshi abantu bibaza kuri Kiliziya Gaturika na Jenoside.

Gasigwa Leopold wakoze filimi “L'abscé de la vérité”
Gasigwa Leopold wakoze filimi “L'abscé de la vérité”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gasigwa yavuze ko mu gukora iyi filimi yaganiriye na benshi mu bayobozi ba Kiliziya Gaturika mu Rwanda hamwe n’impuguke ziganjemo abarimu muri Kaminuza hamwe n’abanyamategeko.

Gasigwa yagize ati: {“Iyi filimi igaragaza aho kiliziya Gaturika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abayo bakoze Jenoside…Mu kuyikora navuganye n’abantu benshi barimo abayobozi ba Kiliziya Gaturika mu Rwanda nk’umuyobozi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, umuvugizi wa Kiliziya hamwe n’abapadiri batandukanye bose bagira icyo babivugaho.”}

Arkepisikopi wa Kigali Thadee Ntihinyurwa umuyobozi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda aganira na Leopold wakoze iyi filimi
Arkepisikopi wa Kigali Thadee Ntihinyurwa umuyobozi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda aganira na Leopold wakoze iyi filimi

Ku ruhande rw’abanyamategeko n’impuguke z’abarimu, bo bagerageza gutanga ubusesenguzi bwabo ku bivugwa kuri Kiliziya Gaturika na Jenoside.

Gasigwa avuga ko muri iyi filimi, Kiliziya Gaturika igira icyo ivuga ku bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse bakanageza aho bavuga ko mu Rwanda haba harabaye Jenoside ebyiri (Iyakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu).

Iyi Filimi ikozwe mu gihe Kiliziya Gaturika yakomeje gutungwa agatoki na bamwe bavuga ko hari uruhare yagize ikijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara yo ivuga ko uwaba yarakoze Jenoside wese yazabiryozwa ukwe kuko yaba yarabikoze mu izina rye atari irya Kiliziya kuko nta n'uwo yabitumye.

Kuba hari Abatutsi benshi biciwe muri za Kiliziya hirya no hino mu Rwanda, kuba hari abihayimana bagiye bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bamwe bakanahamwa n’icyo cyaha, ni bimwe mu byatumye akora iyi filimi ndetse ukuri kuyigaragaramo kurushaho kumvikanisha uko bimeze.

Muri iyi filimi kandi hagaragaramo amazina n’amasura ya bamwe mu bapadiri bishwe muri Jenoside nabo bazira ko ari Abatutsi.

Abajijwe icyamuteye gukora iyi filimi, Gasigwa yatangarije IGIHE ko yabitewe n’impamvu zitandukanye asobanura muri ubu buryo: {“Icya mbere, ndi umwe mu bacitse ku icumu ndokokeye kuri kiliziya, uko byagiye bigenda narabirebaga, nari i Karama muri Nyaruguru icyo gihe. Icya kabiri, Kiliziya gaturika ivugwaho byinshi mu mateka ya Jenoside, ibindi navuga, harimo nko kuba ariyo ifite abayoboke benshi mu Rwanda no kuba abantu benshi bariciwe muri kiliziya hirya no hino nkeka ko ukuri kuri muri iyi filimi byayifasha mu kuyikora mu gisebo (Kiliziya), ni umusanzu wanjye.’}

Akora ubushakashatsi bwatumye anakora iyi filimi, Gasigwa yaje gusanga ari ngombwa ko akomoza mu kureba niba Kiliziya inaha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Aha asa n’usuzuma niba uburyo bikorwamo n’ingufu bihabwa ariko bigomba.

Reba agace gato k'iyi filimi:

“L'abscé de la vérité” imara iminota 150, izamurikwa bwa mbere i Kigali kuwa 08 Mata 2014 muri Sports View Hotel guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kwinjira akazaba ari amafaranga ibihumbi 10 by'amanyarwanda.

Musenyeri Simalagde Mbonyintege umwe mu baganira na Gasigwa muri iyi filimi.
Musenyeri Simalagde Mbonyintege umwe mu baganira na Gasigwa muri iyi filimi.
Padiri Francois Ngomirakiza yiciwe i Nyaruguru mu 1994 kuko yari Umututsi Yayoboraga Paruwasi ya Karama
Padiri Francois Ngomirakiza yiciwe i Nyaruguru mu 1994 kuko yari Umututsi Yayoboraga Paruwasi ya Karama
Padiri Kanyoni Felicien yiciwe muri Centre Christus i Remera yari yaje i Kigali aherekeje Musenyeri Misago wari ugiye i Roma ariko yabarizwaga muri Paruwasi ya Kibeho
Padiri Kanyoni Felicien yiciwe muri Centre Christus i Remera yari yaje i Kigali aherekeje Musenyeri Misago wari ugiye i Roma ariko yabarizwaga muri Paruwasi ya Kibeho
Padiri Muvara Felicien umwe mu bapadiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mu Mwaka wa 1989 yari agiye kugirwa musenyeri abeshyerwa ko yabyaye umwana ku gasozi bituma abivutswa
Padiri Muvara Felicien umwe mu bapadiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mu Mwaka wa 1989 yari agiye kugirwa musenyeri abeshyerwa ko yabyaye umwana ku gasozi bituma abivutswa

Gasigwa Leopold asanzwe azwi mu gukora filimi imwe mu zamenyekanye cyane ni ““Izingiro ry'Amahoro” nayo ivuga kuri Jenoside.

[email protected]