Aba bahanzi berekeje muri iki gihugu ari babiri bahuriye muri iri tsinda gusa umwe muri bo witwa Nshimiyimana Muhamad(Nizzo) asigara mu Rwanda kubera ibibazo by'uburwayi amaranye iminsi.

Mu kiganiro Safi yagiranye na IGIHE mbere yo guhaguruka i Kanombe berekeza i Lagos, yavuze ko bafite icyizere ko uru rugendo bagiyemo ruzabaharurira izindi nzira zagura umuziki wabo dore ko bazahuriramo n’abandi bahanzi bakomeye mu karere, Awilo Longomba uzaba ahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sauti Sol ihagararire Kenya.

Bakigera muri Nigeria bararuhukira muri Hoteli yitwa Eko Atlantic hotel iri ku nkombe z’inyanja ya Atlantic.

Aba bahanzi barateganya kuzahita bakorana indirimbo n’ibihangange byo muri Nigeria, harimo Don Jazz, na Iyanya baheruka gukorana, n’abandi.

Muri iri serukiramuco rya muzika rizwi ku izina rya Gidi Culture Festival, Urban Boyz izaririmbira ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye barimo M.I., SDC, Waje, Yemi Alade, Falz, EL(Ghana ), Victoria Kimani(Kenya), igihangange Awilo Longomba wo muri Congo, Temi Dollface, Ebisan Sauti Sol(Kenya) n’abandi benshi.

Iri serukiramuco rizatangira ku itariki ya 4 Mata 2015, aba DJ b’intyoza mu kuvanga imiziki barimo DJ Neptune, DJ Lambo na DJ Gino Brown (wo muri Afurika y’Epfo) ni bo bazajya basimburana mu gusunika imiziki.

Urban Boyz bavuga ko biteguye guhagararira u Rwanda neza muri iri serukiramuco rizabera ahitwa Eko Atlantic. Nyuma yaryo hari indi mishinga bazashyira hanze haba iyo bakoranye n’abanyamahanga n’indi bafite mu gihugu.

Humble Jizzo na Safi ni bo berekeje i Lagos
Humble Jizzo na Safi ni bo berekeje i Lagos
Humble Jizzo arapakira ibyangushye ngo yerekeze i Lagos
Humble Jizzo arapakira ibyangushye ngo yerekeze i Lagos
Safi arareba neza niba ibyangombwa byose yabyitwaje
Safi arareba neza niba ibyangombwa byose yabyitwaje
Baherekejwe n'abafana babo
Baherekejwe n'abafana babo
Safi na Humble Jizzo basize mugenzi wabo arwaye
Safi na Humble Jizzo basize mugenzi wabo arwaye
Safi yinjira mu kibuga cy'indege
Safi yinjira mu kibuga cy'indege
Urban Boyz baherekejwe na Manager wabo(uyu wambaye ubururu)
Urban Boyz baherekejwe na Manager wabo(uyu wambaye ubururu)
Humble Jizzo na Safi binjira mu kibuga cy'indege
Humble Jizzo na Safi binjira mu kibuga cy'indege

Amafoto: Nkinzingabo Jacques

Twitter:@murungisabin