{Bakomeje kurushaho kuvugwa cyane muri iki gihe bitegura kugaruka mu Rwanda mu bitaramo; ubu abahanzi The Ben na Meddy bo muri Press One bazabasha gusubiza ibibazo by’abafana babo mu kiganiro kizaca kuri Radio Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena saa kumi n’ebyiri n'igice z’igitondo (6:30AM) ku isaha ya Afurika yo hagati.}
Muri iki kiganiro kizakorwa hifashishijwe itumanaho, umufana wese w’aba bahanzi wifuza kuvugana nabo, yahawe rugari; aho asabwa gusa kwandikira nomero ye telefone umunyamakuru Eddie Rwema, abinyujije kuri facebook bakazamuhamagara.
Iyi nkuru yasakaye nyuma y’aho uyu munyamakuru Eddie Rwema uzabakoresha icyo kiganiro yanditse ku rukuta rwe rwa facebook agira ati "Kuri uyu wa Gatani kuri Radio Ijwi ry'Amerika nzaganira n'abahanzi b'Abanyarwanda bakunzwe The Ben na Meddy basigaye baba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ikiganiro kizatangira ku isaha ya saa kumi n'ebyiri n'igice zo mu gitondo (6:30AM)."
Rwema yongeyeho ko uyu uzaba ari umwanya mwiza abafana b’aba bahanzi bahawe ngo baganire nabo, agira ati “Ntanze amahirwe ku bafana babo yo kuvugana inyumvankumve bakanababaza ibibazo.”
The Ben na Meddy nabo banditse ku nkuta zabo za facebook ko bishimiye kuzongera kumvikana kuri radio baganira n’abafana babo, abo nka The Ben (ukoresha izina rya Ben Mugisha Gissa) yanditse ati “Ku nshuti zose namwe bafana n’imiryango mwifuza kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo kuru #PressOne, mutange nomero za telephone zanyu kuri Eddie Rwema bwangu, azabahamagara maze dusangire Ijambo namwe, Imana ibahe imigisha!”
Muri iyi minsi aba bahanzi bitegura kugaruka mu Rwanda, biravugwa ko batonganye n’uwabakoreraga indirimbo mu majwi ari we Producer Lick Lick bityo bakaba baratandukanye.
Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Kamena, aba bahanzi bashyize hanze indirimbo "Ndi Uw' i Kigali:




Ibitekerezo 0