{Senderi International Hit agiye kumurika album ya kabiri yise ‘Turi mu muvuduko’ i Musanze ashimira abafana be ku rukundo bamugaragarije ubwo yari muri Primus Guma Guma, azabatekera, agurire abafana babiri batishoye matora zo kuryamaho anahembe umunyonzi witwara neza kurusha abandi.}
Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yavuze ko impamvu nyamukuru album ye agiye kuyimurikira i Musanze ari ukwitura ineza ab’i Musanze bamugiriye. Mu byo ateganya gusiga akoze ni ukugura matora ebyiri z’abafana be batishoboye, kubatekera , kugura igare ry’umunyonzi wahize abandi mu myitwarire myiza no gukundisha bagenzi be ibihangano bya Senderi.
Yagize ati, “Abanyamusanze baranshimishije cyane ubwo nari mu marushanwa ya PGGSS ya gatatu n’iya kane nanjye nje kubitura ineza bangiriye. Nzanabatekera, banywe kuko Bralirwa yampaye ibyo kunywa 500 ibisembuye n’ibidasembuye, nzagura igare ry’umunyonzi witwaye neza, nzagura matora ebyiri ku bafana banjye batishoboye…muri make bazishima”.

Senderi usigaye wiyita Harvard yasobanuye ko kumenya abafana be batishoboye azabifashwamo n’abayobozi b’Utugari bazamufasha kugenzura bakamenya abantu barara hasi akaba ari bo bagurirwa matora.
Yunzemo ati, “Impamvu yanteye gukora ibi ni ugufasha abafana banjye batishoboye, ndetse no kurema ishyaka ryiza mu rubyiruko”.
Abantu 100 ba mbere bazinjira muri Stade Ubworoherane, ngo Senderi ubwe ni we uzabakira ndetse anabagaburire.
Nyuma ya Musanze, Senderi arateganya kujya mu Ruhango nabo akabashimira urukundo rukomeye bamugaragarije.
Album ‘Turi mu muvuduko’ yiyongereye kuri ‘Nsomyaho’ yamurikiye i Ngoma muri Gashyantare 2014 aho yagaburiye abafana imineke anatanga ibyo kunywa ku nkwakuzi zinjiye mbere muri Stade Cyasemakamba.

Album ‘Turi mu muvuduko’ Senderi azayimurika kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2015 mu Mujyi wa Musanze kuri Stade Ubworoherane, azaherekezwa n’abahanzi barimo Bruce Melody, Ama-G The Black, King James ,Two4Real, Gisa, na Samusure.




Ibitekerezo 0