Kuva ku wari umugore w’umwami w’u Bwongereza Princess Diana, Princess Margaret, icyamamare muri sinema Emma Waston, Sienna Miller, Alex Scott imyenda baserukanye muri iyi mikino inshuro zitandukanye yashyizwe ku rutonde rw'imyenda myiza yaserukanywe kuva iri rushanwa ryabaho.
Kuwa 4 Nyakanga 2023 ubwo Alex Scott wakinnye mu ikipe y’abagore ya Arsenal, yitabiraga imikino ya Wimbledon, yari yambaye ikote n’ipantalo by’umweru byakozwe n’inzu Nyarwanda y’imideli, Asantii.
Iri kote yaserukanye ryiswe 'Kutambia' ryahanzwe n’umunyamideli wo muri Tanzania, Anjali Borkhataria, igitambaro cyakoreshejwe gituruka mu Misiri, rikaba ryarasohotse ku myambaro ya mbere ya Asantii yise ‘Zaliwa’.
Ibitanganzamakuru bitandukanye byandika ku mideli byagaragaje ko kuri iyi nshuro Alex Scott, ari mu bantu bitabiriye umukino wa Tennis bambaye neza kurusha abandi.
Umuyobozi w’umushinga wa Asantii mu Rwanda, Kalimpinya Queen, yavuze ko ibi ari intu byabashimishije kubona ikote ryakorewe mu Rwanda n’umuhanzi w’imideli w’umunyafurika ryambarwa n’ibyamamare.
Ati “Njyewe nk’umuntu watangiranye na Asantii mu Rwanda ni ibintu byadushimishije cyane, iyo habaho irindi jambo riri hejuru yo gushimisha ni ryo twagakoresheje.”
“Cyane cyane ko ari umwenda udodewe mu Rwanda ukambarwa n’ibihangage nk’ibi, ubundi Afurika yari imenyereweho guhinga indodo zikoherezwa hanze ariko iyo natwe tuzikoresheje tukohereza imyenda, ikagenda igakundwa ni ibintu biduha icyezere ko ibyo dukora hari aho bizagera.”
Asantii ni inzu y’imideli yatangijwe n’Umunyarwandakazi Mbonyumutwa Maryse, ifite intego zo gutumbagiza uruganda rw’imideli rwa Afurika rukabasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Ifite amaduka y'imyenda ahantu hatandukanye nk'i Bruxelles mu Bubiligi, i Lagos muri Nigeria, Côte d’Ivoire, Ghana, mu Rwanda na Afurika y'Epfo.











Ibitekerezo 0