Iki gitaramo cyiswe ‘Nyega Nyega na Skol Lager’ cyaranzwe n’udushya twinshi, cyateguwe n’ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Rwanda bubinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Lager.

Iki gitaramo cyabaye ku wa 6 Gicurasi 2023 muri parking ya Camp Kigali, wari umunsi wahariwe abakunzi b’injyana ya Hip Hop bataramiwe n’abaraperi barimo Riderman, Fireman, Bushali, Danny Nanone, Papa Cyangwe, Logan Joe na Zeo Trap.

Aba baraperi bakoze iyo bwabaga batanga ibyishimo ku bakunzi babo kuva kuri Logan Joe wabimburiye abandi ,Zoe Trap wishimiwe bidasanzwe mu gitaramo cya mbere kigari yari agaragayemo, kugeza kuri Bushali wagisoje.

Bimwe mu byaranze iki gitaramo

Umwe mu basore bagezweho muri iki gihe Zoe Trap yishimiwe bikomeye binyuze mu ndirimbo zitandukanye amaze igihe gito amurikiye abakunzi ba muzika nyarwanda.

Uyu muraperi waserukanye inkweto z’umutuku za MSCHF yakodesheje ibihumbi 80 Frw, yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Zero Zero’, ‘Umwanda’, ‘Eleee’, ‘Industry INDUSTRY Y'IBITCH n’izindi.

Papa Cyangwe winjiriye mu ndirimbo ‘Saana’, ‘Kuntsutsu ’ ,n’izindi ubwo yari ageze hagati yasanganiwe n’abarimo Ndahiro Valens Pappy bafatanya kuririmba.

Nyuma y’umwanya muto uyu muhanzi yagaragaje ko atishimiye uburyo ibyuma biri kuvuga ahita ava ku rubyiniro mu buryo butunguranye ahasiga umujyana we Ndahiro Valens Pappy.

Fireman waje avuga ko agiye kwerekana itandukaniro ry’abaraperi, yeretswe urukundo ku buryo bukomeye n’abakunzi ba muzika ndetse ubwo yari asoje umwanya yagenewe mu gitaramo abafana bamusabye kuhaguma baririmba bati ‘Vayo Vayo’.

Uyu muraperi na we wanze kubatenguha, yaririmbanye nabo indirimbo zitandukanye ndetse abagezeho intashyo yahawe n’abagenzi be bahuriye mu itsinda rya Tuff Gang.

Ati "Mfite ubutumwa kuva kuri bagenzi banjye Tuff Gang, kuva ejo turatangira kubaha ibihangano bishya, tuzagarukana, mushonje muhishiwe."

Danny Nanone wari witwaje ababyinnyi 10 ku rubyiniro yongeye kuramukanya n’abakunzi b’umuziki nyuma y’igihe kinini yari amaze atagaragara ku rubyiniro mu bitaramo bigari nk’ibi.

Riderman wongeye gushimangira ubuhangange bwe muri muzika ubwo yari ageze hagati abakunzi b’ibihangano bye bamusabye kuririmba ‘Umwana w’umuhanda’, nubwo iyi ndirimbo itari muzo yariyapanze kuririmba.

Akenshi na kenshi bimaze kumenyerwa ko hari bamwe mu bafana bamena amazi cyangwa inzoga ku bahanzi bari ku rubyiniro, Riderman ntiyabyihaganiye yageze hagati abasaba guhagarika ibi bintu.

Ati "Ndagira ngo mbasabe akantu gato, niba wishimye wimena inzoga yawe ku muhanzi cyangwa undi muntu, yinywe nicyo wayiguriye ubundi tubyinane, ibyo kuzimena muzitera abantu si byiza, mube mubiretse."

Bushali wasoje iki gitaramo yishimiwe bikomeye bigera naho asanganirwa n’abakunzi b’umuziki we ku rubyiniro.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Mukwaha’, yizihiwe cyane ashaka gusimbukira mu bafana gusa abashinjwe umutekano we baramukurura ari nako bahangana bikomeye n’abafana b’uyu muhanzi bashaka kumuterura.

Papa Cyangwe nubwo yari yishimiwe, yavuye ku rubyiniro atavuze
Papa Cyangwe nubwo yari yishimiwe, yavuye ku rubyiniro atavuze
Nyega Nyega na Skol yari yahariwe abakunzi b'injyana ya Hip Hop
Nyega Nyega na Skol yari yahariwe abakunzi b'injyana ya Hip Hop
Logan Joe yanyuze abakunzi ba muzika binyuze mu ndirimbo zirimo 'What Ever', Tricky n'izindi
Logan Joe yanyuze abakunzi ba muzika binyuze mu ndirimbo zirimo 'What Ever', Tricky n'izindi
Iyo umuziki wakuryohanye ubyina nkaho ntawe ukubona
Iyo umuziki wakuryohanye ubyina nkaho ntawe ukubona
Indirimbo za Zoe Trap zazamuye amarangamutima ya benshi
Indirimbo za Zoe Trap zazamuye amarangamutima ya benshi
Indirimbo za Danny Nanone zatumye bamwe begera abakunzi babo batangira kubyinana ingwatira
Indirimbo za Danny Nanone zatumye bamwe begera abakunzi babo batangira kubyinana ingwatira
Indirimbo nka 'Iri joro', Mbikubwire' n'izindi zatumye buri wese atangira gushaka uwo bazibyinana
Indirimbo nka 'Iri joro', Mbikubwire' n'izindi zatumye buri wese atangira gushaka uwo bazibyinana
Iki gitaramo cyarimo udushya twinshi
Iki gitaramo cyarimo udushya twinshi
Fireman yazaniye abakunzi ba muzika intashyo za bagenzi be bahuriye muri Tuff Gang
Fireman yazaniye abakunzi ba muzika intashyo za bagenzi be bahuriye muri Tuff Gang
Fireman yatahanye agera ku bihumbi 150 Frw yahawe n'abafana banyuzwe n'ibihangano bye
Fireman yatahanye agera ku bihumbi 150 Frw yahawe n'abafana banyuzwe n'ibihangano bye
Fireman yasusurukije abafana bagera aho bamwishyuza indirimbo “Amashimwe” yakoranye na Chris Eazy
Fireman yasusurukije abafana bagera aho bamwishyuza indirimbo “Amashimwe” yakoranye na Chris Eazy
Dj Sonia ni we wacuranze muri iki gitaramo
Dj Sonia ni we wacuranze muri iki gitaramo
Danny Nanone yongeye guhura n'abakunzi ba muzika mu bitaramo nyuma y'igihe kinini
Danny Nanone yongeye guhura n'abakunzi ba muzika mu bitaramo nyuma y'igihe kinini
Danny Nanone yari yitwaje ababyinnyi 10
Danny Nanone yari yitwaje ababyinnyi 10
Danny Nanone yazamuye amarangamutima ya benshi binyuze mu magambo agize zimwe mu ndirimbo ze nka Nasara n'izindi
Danny Nanone yazamuye amarangamutima ya benshi binyuze mu magambo agize zimwe mu ndirimbo ze nka Nasara n'izindi
Buri wese yabyinaga uko abyumva
Buri wese yabyinaga uko abyumva
Abashoboye kubyina ingwatira batashye banyuzwe
Abashoboye kubyina ingwatira batashye banyuzwe
Abakunzi ba Tuff Gang bishimiye inkuru nziza Fireman yabazaniye ababwira ko bagiye kongera kubaha ibihangano bishya, bari kumwe
Abakunzi ba Tuff Gang bishimiye inkuru nziza Fireman yabazaniye ababwira ko bagiye kongera kubaha ibihangano bishya, bari kumwe
Zoe Trap yeretswe urukundo ku buryo bukomeye muri iki gitaramo yahuriyemo n'abandi baraperi
Zoe Trap yeretswe urukundo ku buryo bukomeye muri iki gitaramo yahuriyemo n'abandi baraperi
Zoe Trap yaserukanye inkweto z’umutuku za MSCHF yakodesheje ibihumbi 80Frw
Zoe Trap yaserukanye inkweto z’umutuku za MSCHF yakodesheje ibihumbi 80Frw
Zoe Trap yari aherekejwe n'abarimo Chaka Fella na Yogi Star
Zoe Trap yari aherekejwe n'abarimo Chaka Fella na Yogi Star
Zoe Trap ni ubwa mbere yari ahamagawe mu bitaramo nk'ibi
Zoe Trap ni ubwa mbere yari ahamagawe mu bitaramo nk'ibi
Uyu musore yatunguye benshi bitewe n'ubufindo akora
Uyu musore yatunguye benshi bitewe n'ubufindo akora
Ubishoboye yatahanye amashusho y'urwibutso kuri uyu mugoroba wahuje abaraperi barindwi
Ubishoboye yatahanye amashusho y'urwibutso kuri uyu mugoroba wahuje abaraperi barindwi
Skol Lager yafashije abanyabirori kuryoherwa n'iki gitaramo
Skol Lager yafashije abanyabirori kuryoherwa n'iki gitaramo
Riderman yari aherekejwe na Siti True Kaligombe
Riderman yari aherekejwe na Siti True Kaligombe
Riderman yasabye abakunzi b'umuziki kureka umuco wo kumena inzoga ku bahanzi
Riderman yasabye abakunzi b'umuziki kureka umuco wo kumena inzoga ku bahanzi

Amafoto : Prince Munyakuri