Byabaye mu gitaramo cya Kigali Kanivore cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, aho cyahurije hamwe abahanzi batandukanye baririmbyemo ndetse n’aba-Djs bavanzemo bagatuma abantu bari bitabiriye bizihirwa.
Iki gitaramo cyabaye nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 4 Werurwe yakuyeho amasaha y’ingendo yari amaze imyaka hafi ibiri yubahirizwa mu Gihugu.
Iyi Nama yemeje ko ibikorwa byinshi bizakomeza gukora amasaha 24 kuri 24, aho kujya bifungwa saa sita z’ijoro nk’uko byari bisanzwe. Ibikorwa bitemerewe gukora amasaha yose birimo ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo na konseri, utubari, ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe, aho bizajya bifungwa Saa munani z’ijoro.
Izi ngamba zatangiye gukurikizwa kuri uyu wa Gatandatu zahuriranye n’uko kuri uwo munsi ari bwo hari hari igitaramo cya Kigali Kanivore. Iki gitaramo cyaririmbyemo abahanzi barimo Mike Kayihura ndetse na Riderman.
Ni mu gihe aba-Djs barimo Anita Pendo na Dj Marnaud ari bo basusurukije abari bitabiriye.
Mike Kayihura yabanje ku rubyiniro mu masaha ya saa tatu ashimisha benshi mu bihangano bye bitandukanye. Yageze ku ndirimbo yitwa ‘Tuza’ yerekwa urukundo rutagereranywa aho abiganjemo abakobwa bamweretse ko bayikunda bihebuje.
Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro hakomeza kuvangwa imiziki. Ni nako abiganjemo inkumi babyinaga bakaraga umubyimba. Ibi byajyanaga n’icyo kunywa no kurya cyari gihari ku bwinshi muri iki gitaramo.
Byakomeje gutyo, kugeza saaa sita aho igitaramo cyabaye nk’igihagaze kubera impamvu byavugwaga ko ari iy’urusaku rwinshi ndetse benshi bakeka ko Riderman atakiririmbye.
Byageze saa sita na 45 ibyuma byongera kwatswa, maze abantu bamwe bari bageze ku muhanda bataha bazi ko byarangiye bagaruka biruka.
Dj Marnaud yabanje gushyushya abantu by’igihe gito mu ndirimbo zitandukanye ateguza abantu ko Riderman agiye kuza ku rubyiniro.
Riderman yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Horo’, ‘Nkwite nde?’, ‘Igitangaza’, ‘Mambata’ , ‘Ikinyarwanda’, ‘Cugusa’, ‘ Abanyabirori’ ndetse na ‘Simbuka’.
Uyu muhanzi yasoje abwira abakunzi be ko kubera ikibazo cy’amasaha abasezeye ariko yishimiye uko bamwakiriye. Uyu muhanzi yaririmbye mu buryo bwa Playback afashijwe na Karigombe.
Ibyuma byahise bizimywa uyu muhanzi avuye ku rubyiniro mu masaha asatira saa saba ariko abantu ntibataha ahubwo bakomeza kunywa no kurya kugeza saa munani.
MC Nario na Higa Sharon ni bo bayoboye iki gitaramo.
Igitaramo nk’iki cyaherukaga mu Ugushyingo umwaka ushize. Cyasururukijwe na Christopher na Dj Pius. Mu gihe cyacuranzwemo na Dj Kiss, Pyfo, Dj Klean, DJ RY, Dj Jullz, Selecta Copain, Dj Rugamba, Dj Douce, Dj Anita Pendo, Dj Karet, DJ Cleff, Dj Virus, Dj Roxy n’abandi.

























Amafoto: Igirubuntu Darcy




Ibitekerezo 0