Kuva Guverinoma yakomorera ibikorwa by'imyidagaduro n'ibitaramo muri rusange abahanzi n'abashoramari muri uru rwego batangiye gutegura ibitaramo.

Kuri ubu Decent Entertainment iyoborwa na Muyoboke Alexis ku bufatanye na Onomo Hotel ndetse n'abafite ikinyobwa cya Golden Lion bateguye Silent Disco izaba irimo abahanga mu kuvanga imiziki.

Iyi Silent Disco izabera muri Onomo Hotel ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukwakira 2021, izitabirwa n'abarimo Dj Toxxyk, Dj Lenzo na Dj Diallo.

Mu bandi bazasusurutsa abazitabira iyi Silent Disco harimo Dj Rugamba, umukobwa uri kuzamuka neza muri uyu mwuga wo kuvanga imiziki, harimo kandi na Dj Kendrick, Dj Briane na Dj Junior.

Abazitabira uretse kuba bazabasha kwizihirwa n'umuziki w'aba bahanga mu kuyivanga, bazanasogongezwa ku kinyobwa cya Golden Lion ku basanzwe bafata ku gahiye.

Iki ni igitaramo umuntu yagereranya n'ikidasakuza (Silent Disco) aho umuntu abyina yambaye ibimufasha kumva umuziki mu matwi (écouteurs) atabangamiye mugenzi we.

Mbere gato ya Covid-19, abantu benshi by'umwihariko Abanya-Kigali bari bamaze kwiyumvamo ibirori bya Silent Disco kuko aho byabaga hose wasangaga hakubise huzuye ndetse ubona abantu banezerewe.

Umuyobozi wa Decent Entertainment, Muyoboke Alexis, yabwiye IGIHE ko bakoranye na Onomo Hotel kugira ngo iki gitaramo kizagende neza kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati "Icyo twasaba abantu ni ukutazabura kuri uyu wa Gatandatu, imyiteguro irarimbanyije. Ecouteurs zirahari zihagije umubare w'abantu bazitabira igitaramo."

Yakomeje agira ati "Nk'uko amabwiriza y'inzego z'ubuzima abivuga ko abitabira ari abikingije kandi bakaza bipimishije, turasaba abantu kubyubahiriza."

Biteganyijwe ko iyi Silent Disco izatangira saa Munani z'amanywa.

Abakunzi b'ibirori mu Mujyi wa Kigali bagiye kongera gutarama nyuma y'umwaka n'amezi arindwi Covid-19 icubije ibyishimo byabo
Abakunzi b'ibirori mu Mujyi wa Kigali bagiye kongera gutarama nyuma y'umwaka n'amezi arindwi Covid-19 icubije ibyishimo byabo
Silent Disco iri mu za mbere zigiye kuba kuva ibitaramo bikomorewe yatumiwemo aba-Dj bakomeye mu kuvanga imiziki muri Kigali
Silent Disco iri mu za mbere zigiye kuba kuva ibitaramo bikomorewe yatumiwemo aba-Dj bakomeye mu kuvanga imiziki muri Kigali