Iri rushanwa ryari ryahuje abakobwa 25 bahagarariye ibihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, barimo n’umunyarwandakazi Irebe Natacha Ursule wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2018.
Dorcas Kasinde ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo niwe wegukanye ikamba akurikirwa Chiamaka Nnaemeka wo muri Nigeria na Gladys Kayumba wo muri Zambia.
Ubwo bamaraga gutangaza ko Kasinde ari we Miss Africa Calabar, yahobeye Chiamaka wabaye uwa kabiri, ari nako haturitswa ibishashi by’umuriro, mu kwishimira intsinzi.
Uko ibishashi by’umuriro byaturikaga, uyu munye-congokazi ari kwishimira ibihumbi 35 by’amadorali n’imodoka yari yegukanye, umusatsi wafashwe n’umuriro uragurumana, atangira kwikunkumura azimya.
Ku bw’amahirwe uyu muriro wahise uzima, uyu mukobwa adakomeretse. Amashusho agaragaza Dorcas Kasinde ari kwaka umuriro ku mutwe yarakwirakwijwe ku mbuga nkorambaga, abantu bibaza impamvu umusatsi we ari wo wafashwe n’umuriro.
Irushanwa rya Miss Africa Calabar ryari ribaye ku nshuro ya gatatu, Kasinde yasimbuye Gase Balopi watowe mu mwaka ushize. Icyo gihe umunyarwandakazi Muthoni Fiona Naringwa yari yabaye igisonga cya mbere.







Ibitekerezo 0