Uyu musore witwa Williams Bugeme [Boss Mutoto] bari bari kumwe asanzwe afite izina rikomeye; ni umukinnyi wa filime, umushabitsi akaba yamamaze ikinyobwa cya Ciroc.

Mu Ugushyingo 2018 Zari yari yatangaje ko yifuza gusubira mu rukundo.

Icyo gihe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Nairobi News, aho yavuze ko yanezezwa bihambaye no kongera gusubira mu rukundo ariko na none agaragaza ko agira impungenge z’uko yakongera kubabara bitewe no gucibwa inyuma.

Zari yakundanye na Diamond kuva mu 2014 batandukana ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi w’abakundana uyu mugore ashinja umukunzi we kumuca inyuma.

Bari bamaze imyaka ine mu munyenga w’urukundo. Uyu muherwekazi ukomoka muri Uganda yakundanye na Diamond ndetse bahita batangira kubana mu mpera za 2014, icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Bafitanye abana babiri; w’umuhungu witwa Prince Nillan n’umukobwa witwa Tiffah Dangote.

Diamond nawe aherutse gutungura benshi yerekana umukobwa witwa Tanasha Dona wo muri Kenya avuga ko bakundana ndetse ubu bamaze gutangira imishinga y’ubukwe bwabo buzaba ku wa 14 Gashyantare 2019.

Ubu bukwe buzaba bufite umwihariko cyane ko buzamara iminsi ine yikurikiranya bishimana n’inshuti n’abavandimwe nyuma bajye i Dubai mu kwezi kwa buki.

Amashusho ya Zari n’uyu musore yavugishije benshi

Biravugwa ko Zari  yaba yamaze undi mukunzi
Biravugwa ko Zari yaba yamaze undi mukunzi
Boss Mutoto wamaze kwigarurira umutima wa Zari
Boss Mutoto wamaze kwigarurira umutima wa Zari
Zari na Diamond bakanyujijeho mu rukundo rwamaze imyaka igera kuri ine
Zari na Diamond bakanyujijeho mu rukundo rwamaze imyaka igera kuri ine
Diamond Platnumz n'umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana na Zari
Diamond Platnumz n'umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana na Zari