Uyu muhanzikazi mushya mu muziki w’u Rwanda, ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yasoreje mu 2019 atangira gucuranga mu itsinda ryitwaga Sebeya Band yari ahuriyemo n’abo biganye.

Nyuma y’imyaka ibiri akorana n’abo biganye ku Nyundo, Peace Hoziyana yaje kwitabira amarushanwa ya East Africa Got Talent icyakora ntiyabasha kuritwara kuko yaviriyemo muri ½.

Nyuma yo kwitabira aya marushanwa, Peace Hoziyana yaje kubengukwa na Israel Mbonyi bari bamaze imyaka hafi itatu bakorana mbere y’uko yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.

Ku ikubitiro Peace Hoziyana yasohoye indirimbo ‘Uganze’ yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba ari yo ye ya mbere.

Mu kiganiro na IGIHE, Peace Hoziyana yavuze ko ubu yatangiye urugendo ku giti cye, ibi bikaba bisobanuye ko agiye guha umwaya munini ibikorwa bye aho kuwuha iby’abandi.

Ati “Ubu natangiye gukora umuziki ku giti cyanjye, bibaye ngombwa ko hari umuhanzi unyiyambaza twakorana ariko nyine urumva ko umwanya munini ngiye gutangira kuwuha ibikorwa byanjye."

Uyu muhanzikazi yavuze ko yahisemo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko wari umuhamagaro we kuva na kera.

Peace Hoziyana wari umaze imyaka itatu akorana na Israel Mbonyi yatangiye urugendo rwe mu muziki
Peace Hoziyana wari umaze imyaka itatu akorana na Israel Mbonyi yatangiye urugendo rwe mu muziki
Peace Hoziyana yari asanzwe ari mu bakobwa bafasha Israel Mbonyi ku rubyiniro
Peace Hoziyana yari asanzwe ari mu bakobwa bafasha Israel Mbonyi ku rubyiniro