Ibi Junior Giti yabigarutseho ubwo yasuraga abanyeshuri biga muri LDK, ikigo yizemo ari kumwe na murumuna we.

Uru ruzinduko rwari muri gahunda ya ‘Sober Gen’, igamije gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, bitewe n’ingaruka bigira ku buzima bwabo no ku hazaza habo.

Mu kiganiro yagiranye n’aba banyeshuri, abasobanurira ububi bw’inzoga z’ibyuma, Junior Giti yatanze urugero kuri murumuna we, agaragaza uburyo zari zaramugizeho ingaruka zikomeye. Yanavuze ko hari abandi bantu bazwi bagizweho ingaruka no kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Ati“Mfite murumuna wanjye twiganye muri iki kigo. Twarahavuye tujya mu ‘Agasobanuye’. Nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu, yatangiye kubatwa n’inzoga, akaba yaratangiye kuzinywa akiri hano muri LDK. Twakoze akazi neza, twubaka izina ryiza turi kumwe, ariko nyuma aza kubatwa n’inzoga biranga. Iyo mvuga ibyuma, mba mvuga ikintu nzi, niboneye mu nzu iwacu!”

Junior Giti yavuze ko inzoga zatumye murumuna we atakaza umurongo mu kazi, ku buryo byabaye ngombwa ko bamujyana kwivuriza muri ‘Rehab’ inshuro ebyiri, ariko ikibazo kigakomeza kumubaho.

Uyu mugabo wamamaye mu gusobanura filime, afite sosiyete ireberera inyungu z’abahanzi yise Giti Inc. Ltd, yasabye urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, avuga ko atari inzira nziza yo kubaka ejo hazaza.

Ati “Ndabaha inama nka barumuna banjye. Niba uri muri iyo nzira, menya ko atari iy’igihe kirekire. Ikibi cy’inzoga n’ibiyobyabwenge ni uko binaniza umubiri n’ubwonko, ugasanga uwabikoresheje atangiye gucika intege.”

Uretse kuvuga ku buzima bwa murumuna we, Junior Giti yahishuye ko na we yigeze kunywa inzoga nyinshi, ariko Imana ikamufasha kubireka ataragera ku rwego rwo kwangirika bikomeye.

Junior Giti yagaragaje ko murumuna we Sankara yigeze kubatwa n'inzoga benshi bita ibyuma