Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Mimi yandikaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga yifuriza umugabo we gusoza neza umwaka, anashima Imana ku bw’ibyiza yabakoreye.
Mu butumwa bwe, Mimi yagize ati “Uko umwaka ugenda usatira ku musozo, nshimira Imana ku bw'ubudahemuka bwayo. Mu bihe byose bikomeye twanyuzemo, yakomeje kutuba hafi no kuduha imbaraga zo kubitsinda.”
Yakomeje gushimira Meddy ku ruhare agira mu buzima bwe, amugaragaza nk’umuntu umuba hafi, umuha imbaraga n’icyizere mu bihe bitandukanye.
Ati “By’umwihariko, nshimira umugabo wanjye, we nkingi yanjye, aho numva mfite umutekano, untera imbaraga kandi utuma n’ibihe bikomeye birushaho koroha. Iyo ubuzima bunaniye, ahora anyibutsa ibifite agaciro nyakuri. Mukundwa wanjye, ndagushimira ko untega amatwi, ukankunda no mu bihe bitoroshye kandi ukampa impamvu nyinshi zo guhora nseka. Kubana nawe no guhurira mu rugendo rw’ubuzima ni umugisha ukomeye kuri njye.”
Nyuma yo gusangiza abamukurikira ubu butumwa, bamwe mu bakunzi ba Meddy bahise baboneraho kumusaba kugira icyo akora kugira ngo uyu muhanzi abagezeho indirimbo nshya.
Umwe mu bafana yagize ati “Mureke byibura asohore indirimbo imwe mbere y’uko umwaka urangira.”
Mimi ntiyatinze gusubiza, agira ati “Iraza vuba, ndabibasezeranyije!”
Iri sezerano ryahaye icyizere abakunzi ba Meddy bamaze igihe bategereje kumva indirimbo nshya z’uyu muhanzi, cyane ko mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza ko bamukumbuye mu muziki.
Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abakunzi benshi, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Azwi mu ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Slowly’, ‘Adi Top’ n’izindi zinyuranye yasohoye mbere y’uko ava mu muziki usanzwe akinjira mu wo kuramya no guhimbaza Imana.






Ibitekerezo 0