Ni ubukwe bwabereye i Lagos, itariki ya 25 Kamena 2024, bwitabirwa n’ibyamamare n’abanyapolitiki barimo n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo.
IGIHE yaguteguriye amwe mu mafoto meza yaranze ubukwe bwa Davido na Chioma Rowland dore ko ariyo nkuru ikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga muri Afurika n’ahandi bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare.
Impamvu ubu bukwe bwagarutsweho cyane biterwa no kuba bwarahurije hamwe abahanzi barimo Asake, Patoranking, abagize itsinda rya P Sqaure, Don Jazzy n’abandi basangiye umwuga na Davido.
Hari kandi bamwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Super Eagles barimo Jay Jay Okocha wakanyujijeho muri ruhago n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga batandukanye.
Nyuma y'uko Davido na Chioma bakoze ubukwe bafashe indege bajya mu kwezi kwa buki.































Ibitekerezo 0