Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2016 mu Bufaransa habereye ibirori byo kwizihiza imyaka 15 ishize umuryango Maïsha Africa ushinzwe kuko yawutangije nyuma y’umwaka umwe abaye Nyampinga w’u Bufaransa nk’inzira yaharuye yamufasha kwita ku barokotse Jenoside batishoboye.
Yanditse kuri Instagram avuga ko igiteranyo cy’amafaranga yakusanyijwe mu birori byo kwizihiza imyaka 15 Maïsha Africa ibayeho azagenerwa abana barererwa kwa Gisimba i Kigali.
Yagize ati “Umushinga ‘Aider Gisimba’[Fasha Gisimba] ni uw’umutima Maïsha Africa izakora mu mwaka wa 2017. Impano zose n’ubufasha buzava muri uyu muhango w’urukundo ndetse n’izindi mpano tuzabona zizagenerwa abana bo kwa Gisimba no kubafasha mu myigire yabo.”

Mu kiganiro Sonia Rolland aheruka kugirana na Jeune Afrique bamuzaba ku muryango yashinze witwa ‘Maïsha Africa’, yemeje ko mu myaka umaze waremyemo icyizere benshi mu bana barokotse Jenoside.
Mu bikorwa bikomeye yakoze binyuze muri Maïsha Africa harimo kubakira imfubyi, uyu muryango yawuguriye urusyo rwa kizungu rufasha kwinjiza amafaranga, yaguze moto zitwara abagenzi[atavuze umubare] ndetse ngo hari inzu 36 z’abana b’imfubyi batishoboye yasannye anazishyiramo sima ku buryo muri iki gihe yishimira ko bagenda barushaho kugira ubuzima bwiza.
Ibirori byo kwizihiza imyaka 15 uyu muryango umaze ushinzwe Sonia Rolland yashyigikiwe n’abafatanyabikorwa yashimiye cyane mu muhango wasusurukijwe n’itorero gakondo ribyina Kinyarwanda ryitwa ‘Mpore’.





Ibitekerezo 0