Shaffy yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yasobanuye uko yatangiye urugendo rwe mu muziki.
Uyu muhanzi yavuze ko mu ntangiriro z’urugendo rwe yamaze amezi icyenda agerageza kuvugisha Producer Lick Lick, amusaba kumufasha gutangira umuziki, ariko ntahite amusubiza.
Nyuma y’icyo gihe, baje guhura muri Amerika, ari na bwo Shaffy yisanze acumbikiwe na Meddy, anahamenyanira na The Ben.
Ati “Ngeze muri Dallas, Texas, ndamuhamagara andangira aho ari. Ahantu yari ari, hari mu rugo kwa Meddy. Muri ibyo bihe ndi guhura na Lick, nisanze cyane ncumbikiwe na Meddy. Nanamushimire cyane. Ngezeyo nsanga [Lick] yari ari mu kazi.”
Shaffy yavuze ko igihe yamaze kwa Meddy cyamubereye ingenzi mu rugendo rwe rwa muzika, kuko ari ho yahuriye bwa mbere na The Ben, wari usanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Uko guhura kwaje kuvamo imikoranire, kugeza ubwo Shaffy yasinyaga amasezerano na The Ben, atangira kumureberera inyungu binyuze mu nzu ifasha abahanzi ya Rockhill Music.
Shaffy yibuka neza uko yahuye na The Ben bwa mbere, ndetse n’uburyo yamwakiriye.
Ati “Mba mpuye na Tiger B [The Ben] bwa mbere, mbona icyamamare. Yari yambaye isengeri y’umutuku ntabwo nabyibagirwa! Ahita aza aransuhuza. Uraryoherwa kuko uba ubonye icyamamare. Ngiye kumuha akaboko gutya, ampa igipfunsi. Lick ahita amubwira uwo ndi we.”
Shaffy yasobanuye ko nyuma yo guhura na The Ben, uyu muhanzi yifuje kumenya byinshi ku rugendo rwe rwa muzika, cyane ko Lick Lick yari yabahuje yahise asohoka gufata akaruhuko, abasiga baganira.
Icyo gihe Shaffy yari afite indirimbo ye ya mbere yise Akabanga, maze The Ben amusaba kuyimwumvisha.
Nyuma yo kuyumva, The Ben yamugiriye inama ku buryo yayivugurura mu bijyanye n’amajwi kugira ngo irusheho kunogera amatwi y’abakunzi b’umuziki.
Shaffy yavuze ko yabanje kugira impungenge zo kubwira Lick Lick iby’impinduka The Ben yari yamusabye gukora kuri iyo ndirimbo, bituma The Ben yiyemeza kubimuganirizaho ubwe.
Ni ko byagenze, indirimbo Akabanga iratunganywa, iza gusohoka no kumenyekana cyane mu gihe Shaffy yari akiri umunyeshuri muri kaminuza.
Imikoranire ya Shaffy na Rockhill Music ntiyarambye
Nubwo Shaffy yatangiye gukorana na The Ben binyuze muri Rockhill Music afite icyizere cyo guteza imbere umuziki we, iyo mikoranire ntiyaje kuramba.
Mu mpera za 2020, Shaffy yatangaje ko yatandukanye n’iyi nzu ifasha abahanzi nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakorana.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Shaffy yagaragaje ko yahisemo gukomeza urugendo rwe yigenga, ashyira imbere amahoro yo mu mutima n’ayo mu bitekerezo.
Ati “Nasanze aho kugira ngo nkore ibintu bitampa amahoro yo mu mutima no mu bitekerezo, nahanyanyaza n’ibyanjye, na duke, ariko nkaba mfite ayo mahoro”.
Nyuma y’aho, The Ben na we yaje kuva mu bikorwa by’imyidagaduro bya Rockhill Music, iyi nzu iza guhagarika ibikorwa byayo.
Shaffy ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamenyekanye mu ndirimbo zirimo Akabanga, Sukuma, Jumbe, Sèrela, na Bana yakoranye na Chris Eazy, ndetse na Ninde yahuriyemo na Element, n’izindi.






Ibitekerezo 0