Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2026, Rufonsina yatangaje ko yinjiye mu itangazamakuru, aho agiye gukorera kuri Radiyo na Televiziyo Isango Star.

Abinyujije kuri Instagram, uyu mugore yagaragaje ibyishimo yatewe no gutangira uyu mwuga mushya, ashimangira ko ari andi mahirwe ahawe mu buzima bwe.

Ati “Buri mahirwe mashya ni ikimenyetso cy’uko gahunda z’Imana zihora zitunganye. Ndishimye kandi nejejwe no gutangirana urugendo rushya na Isango Star nk’umunyamakuru.”

Rufonsina azajya akora ibiganiro by’imyidagaduro, birimo ikiganiro cya ‘Isango na Muzika’.

Yagaragaje ko yiteguye gukomeza kwiga no kunguka ubunararibonye muri uyu mwuga.

Ati “Uru rugendo ruzabemo gukura, intego, ubunararibonye n’intsinzi.”

Rufonsina asanzwe ari umwe mu bakinnyi ba filime bamenyekanye mu Rwanda, aho yagaragaye muri filime zitandukanye zirimo City Maid, Umuturanyi, Shuwadilu, My Heart na Inzira y’Umusaraba.

Mu buzima bwe bwite, Rufonsina yashyingiranywe n’umugabo we mu Ukwakira 2024, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.