Kuri uyu wa Kane nibwo Rihanna yasesekaye mu Buhinde, aho yitabiriye ibirori bibanziriza ubukwe bwa Anant Ambani, bucura bw'umuherwe Mukesh Abani.
Uyu muhanzikazi yageze muri iki gihugu, ku wa kane tariki 29 Gashyantare 2024, aherekejwe n’umugabo we A$AP Rocky, ababyinnyi be ndetse n’abashinzwe umutekano.
India Today ivuga ko uyu muhanzikazi yishyuwe asaga Miliyari 10 Frw, kugira ngo aririmbe muri ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Werurwe 2024 mu Karere ka Jamnagar, ko muri leta ya Gujarat.
Si ubwa mbere uyu muherwe yifashishije ibyamamare mu bukwe bw’abana be, kuko mu 2018, yifashishije Beyoncé mu bukwe bw’umukobwa we Isha Ambani, bikavugwa ko yishyuwe Miliyari 5 Frw [Miliyoni $4].

Mu bindi byamamare byitezwe muri ubu bukwe, harimo Shah Rukh Khan, Deepika Padukone, Ranveer Singh, Alia Bhatt, Ranbir, Arjun Kapoor, n’abandi batandukanye.





Ibitekerezo 0