{Mu minsi mike ishize umuraperi PFLA yashyize hanze indirimbo yise Turiho kubera Imana yumvikanamo itangazo ribika urupfu rwa mugenzi we Jay Polly , ibintu byababaje benshi haba nyir’uguhururizwa n’abafana be . }

Itangazo PFLA yatanze abika Jay Polly riragira riti,{ “Umuryango wa Gasana Theo uramenyesha inshuti n’abavandimwe ko umusore wabo Tuyishime Joshua (Jay Polly) yaraye avuye ku bintu muri iri joro ryakeye mu bitaro bya Muhima . Bikaba bimenyeshejwe by’umwihariko umuryango wa Munyaneza Safari n'Uwamariya Solange. Umuhango wo gushyingura ukazabera mu irimbi rya Rusororo i saa munani. Abagize ibyago mukomeze kwihangana."}

Pfla ahamya ko Jay Polly ari umugambanyi
Pfla ahamya ko Jay Polly ari umugambanyi

Muri iri tangazo yashyize mu ndirimbo ye, PFLA amenyesha imiryango n’abavandimwe ba Jay Polly kwitabira umuhango wo kumushyingura nyamara akiri muzima . Mu kiganiro IGIHE yagiranye na PFLA abazwa impamvu nyamukuru yatanze iri tangazo rivuga urupfu rwa Jay Polly yasobanuye ko atari mugenzi we yashakaga kuvuga .
UMVA IGICE CY'IYI NDIRIMBO PFLA ABIKAMO JAY POLLY
PFLA avuga ko , kuba Jay Polly yarumvise iyi ndirimbo agasanga ari we itangazo rireba ngo ni kimwe mu bimenyetso bimwereka ko uyu muraperi adateze kuzagira amahoro ku Isi kubera ubuhemu yakoreye inshuti ze .

Pfla ati, {“ Muri Intro y’indirimbo harimo amazina Joshua Tuyishime ariko ntabwo nari nzi ko ari Jay Polly. Muri iki gihugu harimo ba Tuyishime Joshua benshi kandi sinzi n’amazina ya Jay Polly . Ikinshimishije ni uko ubutumwa buri mu ndirimbo yasanze ari we bureba . Njye nandika indirimbo sinatekerezaga Jay Polly, icyo ni kimwe mu bimenyetso binyeretse ko ubuhemu yakoze buzakomeza kumubuza amahoro”}

Abajijwe impamvu yita Jay Polly umuhemu, PFLA yagize ati, {“Nkubwije ukuri tudaciye ku ruhande, nyuma yo kuva muri Tuff Gang nshengurwa cyane no kubona level(urwego) Jay Polly agezeho . Biriya byose yabigezeho kubera conspiracy, propaganda . Ibyo yagezeho byose ni inyungu za Tuff Gang yagiye yiba mu gihe twari kumwe , kera twarasangiraga, twagabanaga inyungu tubonye nk’abavandimwe ariko Jay Polly atubera igisambo”}

PFLA ngo yavuye muri Tuff Gang kubera Jay Polly
PFLA ngo yavuye muri Tuff Gang kubera Jay Polly

Uyu muraperi kandi, yemeza ko impamvu nyamukuru yamuvanye muri Tuff Gang ari ubugambanyi bwa Jay Polly . By’umwihariko, PFLA ngo ntateze kuzibagirwa igihe Tuff Gang yabonye manager wabahaga amafaranga Jay Polly kabaca ruhinga nyuma akagenda ayanyereza gahoro gahoro kugeza ubwo iri tsinda ryacitse intege.

Ati, {“Jay Polly yagiye agambanira abantu cyane, Tuff Gang twigeze kubona manager atwemerera amafaranga menshi Jay abyivurugutamo arayaturya . Green P, Bull Dogg na Fireman ibyo barabizi nubwo batinya kubivuga ariko njyewe sinahisha ukuri .”}

Kubera ikibazo gikomeye bafitanye, Pfla ngo ntateze kuzihanganira kureka uyu mugenzi we ngo agire amahoro mu gihe cyose azaba akiri ku isi .

Ngo igihe PFLA azaba agihumeka umwuka w'abazima ntazemera ko Jay Polly agira amahoro .
Ngo igihe PFLA azaba agihumeka umwuka w'abazima ntazemera ko Jay Polly agira amahoro .

Ati, {“Nta na rimwe Jay Polly azigera aba umwami wa Hip hop mu Rwanda, ntazigera agira icyo ageraho PFLA ngihumeka umwuka w’abazima . Nubwo ntatwara imodoka ihenze cyangwa sinjye muri izo Guma Guma nzahora ndenze Jay Polly kuko n’amateka yacu si amwe . Burya iyo uhemutse ntushobora kuzagira amahoro ku isi, Jay Polly nzamuguma mu mutwe nk’isereri .Ubuhemu bwose yakoze, ubugambanyi yakoreye Tuff Gang n’abandi bantu bizahora bimuvuza induru mu mutwe kugeza apfuye”}

Ku ruhande rwa Jay Polly, avuga ko nta mwanya afite wo kugira ikintu asubiza Pfla ahubwo ngo ikimuhangayikishije ni ugukora icyamuteza imbere gusa .