Umuryango we watangaje ko uyu mugabo yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, mu Mujyi wa Enugu, uherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Nigeria.

Nubwo umuryango we utatangaje icyamuhitanye, ibitangazamakuru byo muri Nigeria byavuze ko yari amaze amezi atari make afite ibibazo by’ubuzima.

Edochie yari azwiho kugira ijwi rinini, igitinyiro n’ubuhanga bwo gukoresha imigani y’Abanyafurika muri filime. Yakundaga guhabwa gukina ari umwami, umucuruzi ukomeye cyangwa umukuru w’umuryango.

Yatangiye umwuga we mu 1967 akora mu itangazamakuru, mbere yo kwinjira mu ruganda rwa sinema.

Yamamaye cyane mu 1987 ubwo yakinaga muri filime ishingiye ku gitabo ‘Things Fall Apart’ cy’umwanditsi w’icyamamare Chinua Achebe.

Mu myaka yakinnye filime, Edochie yabaye umwe mu nkingi za mwamba z’uruganda rwa sinema rwo muri Nigeria ruzwi nka Nollywood.

Yakinnye muri filime nyinshi zirimo ‘Igodo’, ‘Rituals’, ‘Billionaire’s Club’ na ‘Lionheart’ yasohotse mu 2018.

Mu 2003, Leta ya Nigeria yamuhaye umudali w’ishimwe uzwi nka ‘Member of the Order of the Niger’ (MON), kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuhanzi.

Mu myaka ya vuba, Edochie yari yarushijeho kwamamara mu bakiri bato binyuze mu mashusho yakuwe muri filime ze, yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bwo gusetsa.

Mu itangazo umuhungu we Leo Edochie yashyize kuri Instagram, umuryango we wavuze uti “Mu gihe turi mu gahinda ko kubura uwo twakundaga, turasaba Imana Ishoborabyose kumuha iruhuko ridashira no guha umuryango wose imbaraga zo kwihanganira aka kababaro.”

Mu Ukwakira 2026, ubwo Edochie yari muri Ghana, yari yatangaje ko ubuzima bwe butari bwifashe neza, agaragaza ko yari afite ibibazo byo kugenda no kubyimba bimwe mu bice by’umubiri.

Pete Edochie asize umugore we Josephine n’abana batandatu, barimo Yul na Linc Edochie na bo basanzwe bakina filime muri Nollywood.