Abahanzi bo hanze y’u Rwanda na bo babigenje batyo barimo Double Jay, Alikiba, Mbosso, Harmonize, Miley Cyrus, King Promese, Megan Thee Stallion, Yemi Alade, Shallipopi, Doechi, Rick Ross, Otile Brown, Vybz Cartel, na LISA.
Iyi nkuru iribanda kuri izi ndirimbo wakumva cyangwa ukareba zigatuma weekend yawe ikomeza kugenda neza.
Nel Ngabo – Sondela
Nel Ngabo yashyize hanze indirimbo y'urukundo yise Sondela aho ababwira umukobwa we uburyo amukunda, amusaba nawe kujya amubwira ko amwiyumvimo bitari ibyo ko bituma agira ishyari.
Wanitosha – Ben & Chance Ft Bella Kombo
Ni indirimbo ishimira Imana ku budasa bwayo no guha umugisha abantu bayo.
Nyuma yo gukorana iyi ndirimbo bakayita "Wanitosha", Itsinda ry’abaramyi b’Abanyarwanda, Ben & Chance na Bella Kombo wo muri Tanzania bazahurira mu gitaramo cyiswe ‘Praise Unlimited’ cyateguwe na Halal Afrika kikazabera muri BK Arena ku wa 25 Ukwakira 2026.
Umujura – Yvanny Mpano ft Yampano
Afatanyije na Yampano, Yvanny Mpano yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye yise ‘Umujura’. Igaruka ku nkuru y’umukobwa wabeshye umusore urukundo, ariko nyuma uwo musore akaza kubona undi mukobwa umukunda bihamye. Ahita asezeranya uwo wa kabiri ko azamurutisha abandi bose.
Done did it – Angell Mutoni
Uyu muhanzi uri mu bakobwa bahagaze neza mu muziki nyarwanda yakoze mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise Done Did it.
Amajwi yayo yatunganyijwe n’abarimo Producer Barick Music anonosorwa na Mastola. Iri kuri album ye yise 'The Delivery'.
Rimwe – Red Iyizire
Umuhanzi Red Iyizire, umukobwa wa Senderi International Hit, yakoze mu nganzo asohora amashusho y’indirimbo ye yise ‘Rimwe’ yafashwe ndetse akanatunganywa na Director Santos Jesus.
Ni imwe mu zigize EP ye nshya Red. Yinjiye mu muziki abifashijwemo na Derek wo mu itsinda rya Active.
Ntisondeka – Gkind Ways
Uyu muhanzi ni Umunyarwanda wavukiye i Kamembe akaba asanzwe utuye muri Canada ari na ho yinjiriye mu muziki. Iyi ndirimbo ye ije nyuma y’izindi, ikaba igaruka ku gushimira Imana yo ikuraho umugambi mubisha wa Satani.
GKind Ways yisanga muri Hip-hop, Afrobeat na Zouk, akabikora nk’umuraperi, agatunganya amajwi y’indirimbo n’amashusho yazo.
Iwacu ni neza – RMH Ft Young Zaki, Storrm & Hervis Beatz
Iyi ndirimbo yahuriyemo aba bahanzi igaruka ku nkuru y’urugo rugifite umuco gakondo nyarwanda.
Adole – Kankadem
Kankadem winjiye muri Kinyatrap, akunze kuririmba afasha Bushali ku rubyiniro, yakoze mu nganzo asohora iyi ndirimbo igaruka ku bihe bishuka umusore, iyo ageze mu bugimbi, ugasanga yangije ahazaza he.
Driver by SA Drip Ft Generous44
Ni indirimbo ivuga ubumwe n’ibyishimo hagati y’abakundana.
Ndi sawa – Oyeee
Yangiriye neza – Elie Bahati Ft Rachel Uwineza
Why – Ebuj Delhi
Mbirikanyi – King Jonathan Ft Mando
Ancillah – Kenny Kai
Niwe uncuka – Lamoon
Izohanze
Allo – Double Jay
Natubu – Alikiba
Kamata II – Mbosso Ft Harmonize
Orbit – Miley Cyrus
Melody – King Promese
Thin ice – Megan Thee Stallion
Alhaja – Yemi Alade
Up – Shallipopi
Catwoman – Doechi
Cahin of command – Rick Ross
Kwa neema – Otile Brown
Ever blessed – Vybz Cartel
Tarantino – LISA





Ibitekerezo 0