Umunyamakuru wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro ry’u Rwanda, Issiaka Mulemba yarangije imyitozo n’amasomo amwemerera kwinjira mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu kirere “U.S Air Force”.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Issiaka Mulemba wari wambaye impuzankano z’imyenda y’iki gisirikare yagaragaje ko arangije amasomo amwemerera kwinjira muri “U.S Air Force”.
Nk’uko bigaragara mu mpapuro z’ibitabo by’igisirikare cya Amerika, umuntu wese wifuza kuba umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agomba kubanza kuba afite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, akenshi binyuze muri Green Card, cyangwa akaba ari Umunyamerika.
Iyo amaze kuba umuturage ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika, agomba kuba yujuje ibisabwa birimo kuba afite imyaka iri hagati ya 17 na 41, kuba yararangije amashuri yisumbuye ndetse no kuba azi neza Icyongereza.
Akora ikizami gipima ubushobozi bwe mu masomo atandukanye arimo Imibare, Icyongereza, ubumenyi rusange n’ibijyanye n’ikoranabuhanga. Ibi byiyongeraho gusuzumwa n’abaganga ngo barebe urwego ubuzima bwe buhagazeho.
Iyo atsinze ibi bizamini ajyanwa mu myitozo ya gisirikare imara hafi ibyumweru birindwi n’igice, aho ahabwa imyitozo ngororamubiri, ikinyabupfura, gukurikiza amabwiriza n’ubumenyi bw’ibanze bwa gisirikare.
Nyuma y’aho, ajya muri ‘Technical Training’ aho yiga umwuga runaka ahitirwamo bitewe n’ishami azajya akoramo, mbere yo koherezwa kuri sitasiyo ya mbere azakorera.
Issiaka Mulemba umaze igihe wimukiye muri Amerika yamamaye kuri radiyo nka Voice of Africa, Isango Star ndetse no kuri BTN TV aho yakoze ibiganiro birimo iby’imyidagaduro ndetse n’imikino. Mu 2023 yanahakoreye ubukwe n’umugore we yirinze kuvuga amazina ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!