Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’icyabaye ku wa 29 Kanama 2026. Ni kimwe mu bikorwa Miss Cadette yatangije nyuma yo kwiyegurira siporo, agamije kuyikundisha abagore.
Ku nshuro ya kabiri, biteganyijwe ko ‘Women Wellness’ izabera muri Zaria Court ku wa 31 Kanama 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu 30, buri wese akaba asabwa kwishyura 30.000 Frw.
Miss Cadette avuga ko ‘Women Wellness’ itagamije gukora siporo gusa, ahubwo izanatanga umwanya wo kuganira ku bibazo bitandukanye abagore bahura na byo mu buzima bwa buri munsi, bakabiganiraho mu buryo bwubaka kandi bagafatanya kubishakira ibisubizo.
Ati “Intego ni ugukora umuryango w’abagore bahurira muri siporo, bakaganira ku bibazo bitandukanye bahura na byo mu buzima bwa buri munsi ndetse bagafashanya gushaka ibisubizo.”
Miss Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ni umwe mu bakobwa bamaze kwiyegurira siporo. Kuri ubu ari mu rugendo rwo kuyikundisha abagore muri rusange.
Uretse siporo, Miss Cadette yinjiye no mu bijyanye no kumurika imideli. Mu minsi ishize kandi yakoze mu itangazamakuru, aho yakoraga kuri Urban Radio mu kiganiro ‘Midday Rundown’.
Miss Cadette kandi akunze kwiyambazwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, ndetse akaba n’umushabitsi.









Ibitekerezo 0