Ibi uyu mugore wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012 yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo twamusuraga aho akorera.

Yagize ati “Cyera nkiri kurangiza amashuri yisumbuye, numvaga nzakora mu ndege. Nanagerageje amahirwe muri RwandAir, ariko banyima akazi. Icyo gihe bari bazanye itegeko rishya ry’uko umuntu utarageza ku myaka 25 atashoboraga kubona akazi. Ni uko navuyemo!”

Miss Aurore yavuze ko nubwo yakundaga umwuga wo gukora mu ndege, atari azi neza ko hari igihe kizagera agafungura ikigo nk’iki, ubu kiri gukorana na RwandAir.

Ku rundi ruhande, Miss Aurore yahishuye ko uretse ubucuruzi bw’amatike y’indege, binyuze muri iki kigo ateganya gutegura ingendo zo gutembera u Rwanda no kwiga amateka yarwo.

Ati “Ni igitekerezo nagize na mbere yo gufungura iki kigo. Nasanze Abanyarwanda twitabira kujya gusura iby’ahandi, ariko iby’iwacu tutabizi ndetse tutanabisuye. Numvaga nagira uruhare mu gukundisha abantu gusura Igihugu cyacu, kuko usanga no mu bijyanye no kwishyura aho bishyura batworohereza nk’abaturage b’Igihugu.”

Muri iki kiganiro, Miss Aurore yanaboneyeho gusubiza abakibaza niba yaba yaratashye burundu mu Rwanda, ashimangira ko amaze imyaka ibiri atuye i Kigali nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Miss Aurore wakuranye inzozi zo gukora mu ndege ntahirwe muri RwandAir, yafunguye ikigo gicuruza amatike yazo
Miss Aurore wakuranye inzozi zo gukora mu ndege ntahirwe muri RwandAir, yafunguye ikigo gicuruza amatike yazo
Miss Aurore uretse gucuruza amatike y'indege, anategura ingendo z'ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu binyuze mu kigo cye 'AuQuest Travel&Tours Ltd'
Miss Aurore uretse gucuruza amatike y'indege, anategura ingendo z'ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu binyuze mu kigo cye 'AuQuest Travel&Tours Ltd'