Iki gitaramo kizabera mu gace ka Arc de Triomphe i Paris, kikazahuza abahanzi Massamba Intore, Daniel Ngarukiye na Lionel Sentore, bazasusurutsa abazacyitabira binyuze mu muziki n’ibihangano biranga umuco nyarwanda.
Yaba Daniel Ngarukiye na Lionel Sentore bose bafatwa nk’abana ba Massamba Intore mu muziki kuko bose bakuriye mu biganza bye abatoza kuririmba no kubyina bya gakondo.
Massamba Intore yagaragaje ko yishimiye kongera gutaramira i Paris, umujyi adakunze kugiramo ibitaramo kenshi, bityo akabona ko ari amahirwe yo kongera guhura n’abafana be bamaze igihe batabonana.
Mu kiganiro na IGIHE akaba yagize ati “Nishimiye cyane gutaramira i Paris, cyane ko atari ahantu nkunze gutaramira kenshi. Buri gihe iyo mbonye umwanya wo guhura n’abafana banjye tuba tudaherukanye biranshimisha cyane. Ni umwanya wo gusangira ibyishimo, tukaririmbana kandi tukongera kwibuka umuco wacu.”
Massamba Intore ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bihebeye umuziki gakondo, awukoresha mu kugaragaza amateka, indangagaciro n’umuco by’u Rwanda.
Ni umuhungu w’umuhanzi Athanase Sentore, wamamaye mu muziki gakondo no mu kubungabunga umuco nyarwanda.
Mu myaka amaze mu muziki, Massamba yamamaye mu kumenyekanisha umuziki gakondo yaba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.








Ibitekerezo 0