“Byose bizashira” niyo ndirimbo ya mbere Mani Martin yashyize hanze amaze igihe kinini ayanditse ariko itarasohoka.

Mu kiganiro na IGIHE, Mani Martin yagize ati ” Iyi ndirimbo ‘Byose bizashira’ ni imwe mu zo nanditse mu myaka yo hambere, ahagana mu mwaka wa 2007, niyo ndirimbo numva naba nsohoye nyimaranye igihe kirekire gishoboka.”

Mani Martin avuga ko buri gihe yajyaga kuyishyira hanze akibuka ko hari indi abitse atarasohora kugeza ubwo yafashe icyemezo cya nyuma.

Yagize ati ”Niba hari ikintu kiba kiryaryata umuntu ni ukuba ubitse indirimbo mu ikayi ariko itarasohoka kandi ubizi ko ari nziza.”

Uyu muhanzi yavuze ko nta mpamvu n’imwe yo gutinza iyi ndirimbo ahubwo ahamya ko gusohoka ubu aricyo gihe cyayo.

Ati “Sinabona aho mpera mvuga ngo yatinze gusohoka kubera impamvu iyi n’iyi, hoya rwose ahubwo kuba isohotse ubu nyine navuga ko ari igihe cyayo kandi nibaza ko abakunzi banjye bazayikunda."

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Afurika agira ati ”Sangira n’abandi ibyo ufite, ntibiguhemuze bizashira, nubona ibikubabaza ntuhangayike kuko hari igihe bizashira […]”

Iyi ndirimbo Mani Martin yayishyize hanze nyuma y’ibyumweru bitatu asohoye amashusho y’indi yise “Amahwemo” yaririmbyemo inkuru mpamo y’umusore wakunze umukobwa wicuruza urukundo rwabo rukamubuza amahwemo.

Mani Martin ari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda
Mani Martin ari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda
Mani Martin yasohoye indirimbo ye nshya "Byose bizashira" yanditse mu 2007
Mani Martin yasohoye indirimbo ye nshya "Byose bizashira" yanditse mu 2007