Nk’ibisanzwe, abakunzi ba muzika bo mu Mujyi wa Muhanga bitabiriye iki gitaramo ari benshi cyane ndetse mbere gato y’uko gitangira bakaba bagaragaza ko banyotewe no gutaramana n’abahanzi bahatanira iri rushanwa.
-MC Anita Pendo yatangiye gushyushya abafana afatanyije na Dj Bissosso uri kuvanga imiziki iyo mu Rwanda no mu mahanga ari nako bibutsa abafana gukomeza gutora abo bashyigikiye.
Uko abahanzi bagiye gukurikirana:
-Knowless
-TNP
-Active
-Senderi
-Bull Dogg
-Dream Boyz
-Oda Paccy
-Bruce Melodie
-Rafiki
-Jules Sentore


– Abagize n'akanama nkemurampaka kahageze kakaba kiteguye gutanga amanota ku bahanzi bagiye gutaramira i Muhanga.

-Knowless Butera ni we ubimburiye abandi bahanzi. MC Anita akimuhamagara abafana bamuhaye amashyi ahita atangirira ku ndirimbo 'Baramushaka'. Akurikijeho 'Wari Urihe', 'Sweet Mutima'.



– Passy na Tracy bagize TNP bageze ku rubyiniro batangirira ku ndirimbo yabo 'Kamucerenge', bakurikizaho 'Ku bwinshi' na 'Byina'



– Tizzo, Dereck na Olivis bagize itsinda rya Active ni bo bakurikiyeho. Bahereye ku ndirimbo yabo 'Pole'. Bigaragara ko abafana bishimiye iri tsinda ndetse barifashije kuririmba zimwe mu ndirimbo zabo nka 'Aisha', 'Lift' n'izindi.



– Senderi Hit usanzwe uzwiho udushya twinshi, asesekaye ku rubyiniro yambaye imyenda ya Rayon Sports kuva hasi kugeza hejuru. Asigiye abafana umupira wo gukina ndetse n'imipira yanditseho Rayon Sports, ngo ni isezerano yari yarahaye abanya-Muhanga umwaka ushize.




-Bull Dogg ageze imbere y'abafana asukiranya amagambo yo mu ndirimbo ze kugira ngo abereke ko ari umuraperi ukomeye, arangije na bo bazamura amaboko bamwereka ko bamwishimiye. Indirimbo ze nka 'Icyuki', 'Sinema' n'izindi zishimiwe cyane.



– Dream Boyz bigaragara ko bafite umubare munini w'abafana i Muhanga ndetse nyinshi mu ndirimbo z'iri tsinda abafana barazizi ku buryo bari gufatanya kuziririmba.





– Umuraperi Oda Paccy asesekaye imbere y'abafana abanza kubaririmbira mu ijwi rye indirimbo 'Mbese nzapfa' ahita akurikizaho 'Rendez Vous'



– Bruce Melody ahereye kuri 'Ndakwanga', abakunzi ba muzika i Muhanga bamweretse ko indirimbo ze basanzwe bazizi. Bari gufatanya na we kuririmba.




-Rafiki mu ndirimbo ze ziri mu njyana ya Coga Style yiyeretse abakunzi ba muzika i Muhanga.



-Jules Sentore ni we usoje iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'umubare munini w'abafana. Indirimbo ze nka 'Ngera', 'Kora akazi', 'Dutaramane' n'izindi zishimiwe n'abakunzi ba muzika i Muhanga.


Amafoto: Nsanzabera JP

Ibitekerezo 0