Nubwo igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star mu Mujyi wa Huye cyabaye mu gihe muri aka gace hagwaga imvura nyinshi yanabujije bamwe kutagera kuri Stade ya Kaminuza aho cyabereye ntibyabujije abafana kuza ku bwinshi.

Ku isaha ya saa saba n’iminota 30 ikipe y’abategura PGGSS , abanyamakuru n’abahanzi bari basesekaye kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda. Ikirere cyahise gihinduka imvura iragwa. Abafana bari bageze muri Stade bahise batangira gukwira imishwaro bashakisha aho bahishe umutwe gusa abandi bari bafitiye abahanzi inyota ikomeye bahinganye baguma mu myanya yabo imvura ibahitiraho.

Imvura ihise igitaramo cyahise gitangira aho abahanzi bagize TNP(Tracy na Passy) babimburiye abandi ku rubyiniro. Nyuma y’iri tsinda hakurikiyeho: Bull Dogg, Senderi Hit, Active, Knowless, Jules Sentore, Bruce Melody, Dream Boyz, Paccy na Rafiki.

Muri iki gitaramo imvura yabangamiye abafana, ikibuga cyari cyuzuyemo ibyondo ku buryo bitoroheraga buri wese kuba yasimbuka nk’uko byagiye bigenda mu bindi bitaramo byabanje.

Abahanzi bose uko ari 10 bakoze iyo bwabaga ngo bereke akana nkemurampaka ko bahagaze neza. Nyuma y’iki gitaramo buri wese yavuze ko nta mukeba umuteye ubwoba ndetse ko gutwara igikombe bigishoboka kuko bose banganya amahirwe.

I Huye aba bahanzi bose baririmbye mu buryo bwa Semi-Live. Bose bagaragaje ko bitabiriye iki gitaramo barakoze imyitozo ihagije.

Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ritegurwa na East African Promoters ifatanyije na Bralirwa, riba buri mwaka mu Rwanda rigahuza abaririmbyi bakunzwe kurusha abandi mu gihugu.

Ku nshuro yaryo ya mbere ryegukanywe na Tom Close, ku nshuro ya kabiri ryegukanwa na King James, ku nshuro ya gatatu ryegukanwa na Riderman, naho ku nshuro ya kane ryegukanwa na Jay Polly.

Iri rushanwa ryatangijwe ku wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2015 rikazasorezwa i Kigali ku itariki ya 15 Kanama 2015.

UKO IGITARAMO CYAGENZE

Mu Mujyi wa Huye abafana bakomeje kwerekeza kuri Stade ya Kaminuza
Mu Mujyi wa Huye abafana bakomeje kwerekeza kuri Stade ya Kaminuza
Barerekeza kuri Kaminuza ngo bajye kureba abahanzi bakunda
Barerekeza kuri Kaminuza ngo bajye kureba abahanzi bakunda

-MC Tino na Anita batangiye gushyushya abafana biganjemo urubyiruko baje gushyigikira abahanzi bahatanira iri rushanwa ku nshuro ya Gatanu.

Ikirere kirasa nabi n'ubukonje ni nako bukomeza kwiyongera
Ikirere kirasa nabi n'ubukonje ni nako bukomeza kwiyongera
Ibyuma biyungurura umuziki bya EAP byamaze gutegurwa kare
Ibyuma biyungurura umuziki bya EAP byamaze gutegurwa kare

-Imvura itatanyije abafana bari bamaze gushyuha baniteguye gutaramana n'abahanzi. Ikirere kirakonje cyane ndetse bigaragara ko imvura muri aka gace isa n'itari buhe agahenge abifuza gukurikirana ibirori bya PGGSS bigiye kubera i Huye ku nshuro ya Gatanu.

Abahanzi bahageze babanza gutinya gusohoka mu modoka kubera imvura
Abahanzi bahageze babanza gutinya gusohoka mu modoka kubera imvura
Buriye izamu ngo barebe ikirori neza
Buriye izamu ngo barebe ikirori neza
DJ Bissosso aje gufasha Anita na Tino gushyushya ibirori
DJ Bissosso aje gufasha Anita na Tino gushyushya ibirori
MC Anita na Tino bari kwibutsa abafana uko iri rushanwa riteye muri uyu mwaka
MC Anita na Tino bari kwibutsa abafana uko iri rushanwa riteye muri uyu mwaka
Abagize akanama nkemurampaka bahageze barinzwe n'umusore w'ibigango
Abagize akanama nkemurampaka bahageze barinzwe n'umusore w'ibigango

Uko abahanzi bagiye gukurikirana ku rubyiniro:

1.TNP
2.Bull Dogg
3.Senderi Hit
4.Active
5.Knowless
6.Jules Sentore
7.Bruce Melody
8.Dream Boyz
9.Paccy
10.Rafiki

– TNP niyo ibimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo. Tracy na Passy bahereye ku ndirimbo yabo Kamucerenge. Abafana nubwo bagikonje urabona ko batangiye kwinjira mu kirori.

Uyu ni umwaka wa Gatanu Dj Bissosso asunika imiziki muri PGGSS kuva muri 2011
Uyu ni umwaka wa Gatanu Dj Bissosso asunika imiziki muri PGGSS kuva muri 2011

– Bull Dogg ageze imbere y'abafana yivuga kiraperi asukiranya slangs zivanzemo amazina ye asoza yibutsa abafana ko ari we mwami w'injyana ya Hip Hop Old School. Maze abafana hafi ya bose bamukomera mu mashyi.

Ati 'Munyereke urukundo mbaririmbire". Ahise atangirira ku ndirimbo 'Nk'umusaza".

Ati "Mbaha Sinema"
Ati "Mbaha Sinema"
Barereka Bull Dogg ko bashyigikiye Hip Hop
Barereka Bull Dogg ko bashyigikiye Hip Hop

– Senderi International Hit usigaye wiyita Tuff Hit ageze imbere y'abafana. Ahise aririmba indirimbo ze 'Nta cash', 'Umuduko'…

Senderi n'umubyinnyi we barakata umuziki
Senderi n'umubyinnyi we barakata umuziki
Ababyinnyi ba Senderi barerekana ko kubyina ari utuntu twabo
Ababyinnyi ba Senderi barerekana ko kubyina ari utuntu twabo
Producer Clement, Patrick Samputu(Bralirwa) na Dj Zizou(uyu mugufi) bakurikiranye igitaramo
Producer Clement, Patrick Samputu(Bralirwa) na Dj Zizou(uyu mugufi) bakurikiranye igitaramo

-Hakurikiyeho abagize Active. Batangiye babyina za mbyino zabo bazwiho hanyuma bahita bakurikizaho indirimbo 'Pole'.

– Tino na Anita bati "Twakire umukobwa mwiza muri Kigali, Butera Knowless….!" Knolwless asesekaye imbere y'abakunzi ba muzika i Huye ahera ku ndirimbo ye 'Baramushaka".

Abafana be ni gutya bamwakiriye
Abafana be ni gutya bamwakiriye
Yambaye umupira ugaragaza 'urukundo' mu gatuza
Yambaye umupira ugaragaza 'urukundo' mu gatuza

– Jules Sentore mu ndirimbo nka 'Dutaramane' , 'Kora akazi', 'Ngera' n'izindi yamenyekaniyeho ,ni we ukuriyeho.

– Bruce Melody asesekaye ku rubyiniro akaba ahereye ku ndirimbo 'Ndakwanga' akurikizaho 'Ntundize' asoreza kuri 'Ndumiwe.

– Dream Boyz bageze imbere y'abafana mu ndirimbo 'Urare aharyana', 'Uzahahe uronke' n'izindi. Aba bahanzi bibukije ab'i Huye ko na bo babaye muri uyu Mujyi igihe kinini ubwo bari ku ntebe y'ishuri.

– Oda Paccy ageze imbere y'abafana agira ati "Abifuzaga kumbona muri Guma Guma mushyire amaboko hejuru". Ahita aririmba 'Rendez Vous', 'Touch my body' n'izindi.

– Rafiki ni we usoje igitaramo mu njyana ye ya Coga Style. Uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka 'Bwongoza faux', 'Gikomando'

Amafoto: Nsanzabera JP