Umunyamideli w’icyamamare, Kim Kardashian, yamaganiye kure ibikorwa byo gufata no kwirukana abimukira batagira ibyangombwa muri Los Angeles biri gukorwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE), agaragaza ko uburyo bari gufatwamo ari ubugome.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 11 Kamena 2025, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Instagram ye akurikirwaho n’abarenga abarenga miliyoni 350.
Yanenze uburyo ICE irimo kwirukana abimukira ikoresheje “ubugome budakwiriye abantu”, ndetse avuga ko hari uburyo bwiza bushoboka bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira aho kubatandukanya n’imiryango yabo.
Kim Kardashian uri mu byamamare bivuga rikijyana muri Amerika, yakomeje agira ati “Niba ICE ishinzwe kurinda abaturage no kwirukana abanyabyaha ni byiza. Ariko iyo tubonye abantu bakora batikoresheje, bajyanwa batandukanye n’imiryango yabo nk’aho ari abicanyi, tugomba kuvuga. Tugomba gukora ikiri cyo.”
Uyu munyamideli yashimangiye ko yakuriye muri “ Los Angeles, ndabizi neza ko abimukira bagize uyu mujyi. Ni inshuti, abaturanyi, abo dukorana n’abo dusangiye ubuzima. Twese tugomba kuvuga igihe uburenganzira bwabo buhohoterwa.”
Ibi Kim abitangaje nyuma y’uko Perezida Donald Trump yohereje abasirikare ibihumbi i Los Angeles, ndetse byateje ikibazo kuri Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom wavuze ko azajyana ubutegetsi bwa Trump mu nkiko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!