Ibi birori bizabera mu Mujyi wa Los Angeles, bizaba ari ubwa mbere Jay-Z aririmbye muri Super Bowl, nubwo sosiyete ye Roc Nation imaze imyaka irindwi igira uruhare mu gutegura ibitaramo by’uyu mukino.

Kuva mu 2019, Roc Nation yagize uruhare rukomeye mu gutegura ibitaramo bya Super Bowl, by’umwihariko mu guhitamo abahanzi babiririmbamo.

Nyuma y’itangazwa ry’aya makuru, hatangiye kwibazwa niba Jay-Z azatumira abandi bahanzi bazafatanya na we kuri uru rubyiniro, barimo umugore we Beyoncé.

Jay-Z yavuze ko iki gitaramo gifite igisobanuro gikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki rumaze imyaka 30.

Umuyobozi wa NFL, Roger Goodell, yavuze ko yishimiye iki cyemezo, agaragaza ko kuva batangira gukorana na Roc Nation, yifuzaga ko Jay-Z na we yazaririmba muri Super Bowl.

Iri tangazo rije nyuma y’uko Jay-Z akoreye ibitaramo bibiri i Los Angeles mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30 ishize asohoye album ye ya mbere, Reasonable Doubt.

Jay-Z yegukanye ibihembo 25 bya Grammy, aba umuraperi wa mbere winjijwe mu ihuriro ry’abanditsi b’indirimbo ryitwa Songwriters Hall of Fame, ndetse mu 2021 yinjizwa muri Rock and Roll Hall of Fame.

Azaba akurikiye abandi bahanzi bakomeye baririmbye muri Super Bowl, barimo Rihanna, Usher, Kendrick Lamar, The Weeknd na Bad Bunny.

Igitaramo cya Kendrick Lamar cyo mu 2025 cyaciye agahigo ko kurebwa n’abantu benshi kurusha ibindi bitaramo byose bya Super Bowl.

Dead Presidents, ni imwe mu ndirimbo za Jay-Z ziri kuri album ye ya mbere

Jay-Z amaze iminsi ari mu bitaramo bikomeye birimo ibyo kwizihiza imyaka 30 ashyize hanze album ye ya mbere yise Reasonable Doubt