Muri iyi nkuru turagaruka ku ndirimbo nshya zasohotse mu cyumweru turangije, mu rwego rwo kubafasha kuruhuka no kwishimira umuziki mushya w’abahanzi bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Ish Kevin yasohoye album ‘Trapish III’

Ish Kevin, umwe mu baraperi bagezweho muri iyi minsi, yasohoye album ye nshya yise ‘Trapish III’, igizwe n’indirimbo 10 zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi.
Kuri iyi album, Ish Kevin yakoranye n’abahanzi barimo Kenny Sol, itsinda rya Buruklyn Boyz ryo muri Kenya, Logan Joe, OG2Tone, Pro Zed, Bibiboi, Ririmba ndetse na Njerae.
Mu ndirimbo zigize ‘Trapish III’ harimo ‘Abajeune’, ‘Loved & Hated’, ‘Greatness’, ‘Aura’, ‘Ndabaga’, ‘Body’, ‘Chat Chat’, ‘Best Friend’ yakoranye na Njerae wo muri Kenya, ‘Question’ yakoranye na Kenny Sol ndetse na ‘Back 2 Back’.

My Dear – Element EleéeH

Element EleéeH, umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi ndetse umaze igihe yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘My Dear’.
Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo na yo ari gutunganywa.

Capable – Utah Nice

Utah Nice, umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki w’u Rwanda bari kugaragaza umuvuduko mu bikorwa byabo, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Capable’.
Uyu muhanzikazi wize mu Ishuri ry’u Rwanda ry’Umuziki, yakoze iyi ndirimbo afatanyije na Producer Quba. ‘Capable’ ije ikurikira ‘My Mind’ yakoranye na Chris Eazy, indirimbo yamufashije kurushaho kumenyekana.

“Kora ikintu gishya” – Korali Ukuboko kw’Iburyo

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera ivugabutumwa muri ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Kora ikintu gishya”, yubakiye ku butumwa bwo gukomeza kwizera ko Imana ihora ikora ibishya mu buzima bw’abayizera, ikabaremera amateka mashya.

Iyi ndirimbo yanditswe na Pastor Benjamin Serugo (Ben), uririmba muri Alarm Ministries, binyuze mu bufatanye bwayo na Korali Ukuboko kw’Iburyo.

“Kora ikintu gishya” ni indirimbo imwe muri 13 zafashwe mu mashusho ya Live Recording iherutse gukorwa ndetse izashyirwa kuri album ya 5 ya Korali Ukuboko kw’Iburyo, izashyirwa hanze mu gitaramo kizabera kuri ADEPR Gatenga ku wa 6 Ukuboza 2026.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu 1989, kuri ubu igizwe n’abaririmbyi barenga 150. Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Ikidendezi”, “Rukundo ni Yesu”, “Imirimo”, “Imitima yacu”, “Hashimwe Yesu”, “Abera b’Imana” na “Ndi Imana mu misozi.”

Calendar – Yuhi Mic ft Okkama

Yuhi Mic, umwe mu bahanzi bafite impano mu muziki w’u Rwanda ariko bakirwana no kwagura izina ryabo, yisunze Okkama bakorana indirimbo nshya bise ‘Calendar’.

Moni – Gauchi ft Mr Kagame

Gauchi, usanzwe ari umushabitsi uvanga ibikorwa by’ubucuruzi n’umuziki, yisunze Mr Kagame bakorana indirimbo nshya bise ‘Moni’.

“Umugisha” – Elisa Tugirumukiza

Elisa Tugirumukiza (Elisa worship) yashyize hanze indirimbo yise “Umugisha”, yibutsa abantu ko umugisha nyakuri ukomoka ku Mana.

Tugirumukiza ni umuramyi n’umwanditsi w’indirimbo, akaba azwi mu ndirimbo nka “Mwuka Wera”, “Inzira”, “Ibyiringiro”, “Cya Gitare” na “Ni Yesu Ugira Neza.”

Uyu muhanzi unabifatanya n’itangazamakuru kuko akora Ikiganiro “The Gospel and Healing Show” kuri BTN TV.

Umutima – OG2Tone

Umuraperi OG2Tone, umwe mu bari kuzamuka mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Umutima’.

Ikindi Utazi – Dizo Last ft B-Threy, Bushali & Slum Drip

Producer Dizo Last yongeye guhuriza hamwe abaraperi bazwi cyane muri Kinyatrap, asohora indirimbo nshya yise ‘Ikindi Utazi’, yahuriyemo na Bushali, B-Threy na Slum Drip.

Kubaho ni Yesu – Tonzi
Mu minsi ishize, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, Tonzi yahaye abakunzi be impano y’indirimbo nshya yise ‘Kubaho ni Yesu’.
Tonzi ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ariko wakomeje gukora no gushyira hanze ibihangano bishya.

Ni Wowe – Kelliah

Kelliah, uherutse gukora ubukwe na Bob Pro, yasohoye indirimbo yise ‘Ni Wowe’, yahimbiye umugabo we.
Iyi ndirimbo yanaririmbwe mu bukwe bwabo buherutse kuba.

Izo hanze
Niruze – Big Fizzo

Imali – Fireboy DML, Jazzwrld & Thukuthela

Company – Clean Bandit ft Chlöe & Omah Lay

On the Road – Davido

Agua – Maluma ft Shakira

A Good Day – Anderson .Paak ft Cordae

Let’s Get Married – Miley

Choosin’ Texas ‘Remix’ – Drake x Don Toliver x Ella Langley

Bvlgari – Young Thug ft Iyrus, Tezzus, Lito, Biggs, Yung Kayo, Lil Unky, Bslime, Papito & Rundown

Online – BNXN

GOD – Seyi Vibez

Something I Need – Offset

Fomo – Drake

Addicted to You – DJ Cassuk ft Mavado

You're Important – Vybz Kartel