Ushinzwe imishinga muri sosiyete CCL itegura ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi akaba n’Umuyobozi wa Visionary Women Queen, Ryacka Ahmed Ibrahim, yagaragaje ko bafite intego yo gushyigikira abagore bashingiye ku bumenyi bwabo, guhanga udushya n’icyerekezo bihaye.
Avuga ko kugeza ubu bamaze kubona abiyandikisha baturutse mu bihugu birimo Eritrea, Ethiopia, Somalia, Uganda n'u Burundi, ndetse biteze ko umubare uzakomeza kwiyongera dore ko iri rushanwa ridaheza kandi biteze ko rizarushaho gutanga umusanzu mwiza mu iterambere.
Ryacka yagize ati "Irushanwa ryacu ryafunguye amarembo. Tumaze igihe dutegura ibikorwa bitandukanye nka CCL bihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibya Afurika; twizera ko iyi gahunda na yo izarushaho gutuma dutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’abari n’abategarugori."
Mu kanama k'abakemurampaka n'inama njyanama hagaragaramo Nelly Kamwelu, Umunya-Tanzania w’umukinnyi wa filimi n'umunyamideli wegukanye amakamba atandukanye y’ubwiza.
Yatangiye kwamamara cyane guhera mu mwaka wa 2011 ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Universe Tanzania, yaje no kwegukana ikamba rya Miss Southern Africa International 2011.
Kamwelu afite impamyabumenyi yakuye mu ishuri rya New York Film Academy. Imwe muri filimi yamenyekanyemo cyane yitwa 'Huba', kandi amaze kwegukana ibihembo bitandukanye muri Afurika.
Undi uri mu kanama nkemurampaka ni Ria Fernandez, Umunya-Tanzania uri mu bafite izina riremereye mu birebana no gutegura ibirori n’ibitaramo bikomeye, umuhanga mu birebana no guhanga imideli, akaba anavugira abafite ubumuga.
Umunya-Uganda, Faridah Ndausi, na we ari mu bagize akanama nkemurampaka n’abajyanama. Ni umunyamakuru uzwi cyane mu gukina filimi mu bihugu birimo Uganda na Nigeria, ibi na byo bikaba byaragiye bimuhesha ibihembo bitandukanye.
Umunyarwandakazi Passy Sweet, ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite izina rikomeye, akaba umushabitsi n’Umuyobozi wungirije wa Face Of Change Rwanda, gahunda yatangijwe hagamijwe gufasha abari n’abategarugori. Ari mu bagize akanama nkemurampaka.
Hari kandi Tamar Mulugeta, Umunya-Eritrea usanzwe ari rwiyemezamirimo, umubyinnyi wabigize umwuga akaba na nyiri 'Gown Shop'. Amaze kwegukana ibihembo bitandukanye mu bihugu byinshi bya Afurika.
Mu bandi harimo Umunya-Zambia Zodwa Kumalo, umushabitsi, umukinnyi wa filime wamamaye mu yitwa 'Zuba' akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga.
Byitezwe ko umubare w’abagize akanama k'abakemurampaka n’inama njyanama uzagenda wiyongera mu rwego rwo kongera ubunyamwuga.
Aba ni na bo bazagenda basesengura abujuje ibisabwa bakomeza mu cyiciro gikurikira, bishingiye ku bikubiye mu byo batangaje guhera mu kwiyandikisha.
Uwiyandikisha agomba kuba afite imyaka irenga 18 kandi yarasoje amashuri yisumbuye, aturuka mu gihugu cyangwa umugabane uwo ari wo wose. Kwiyandikisha bikorerwa ku rubuga rwa www.vwq.festivoz.com.
Ibihembo bizatangwa ni amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyoni 30. Uwa mbere azahabwa ibihumbi 10 by’Amadorali, uwa kabiri ibihumbi 4 by’Amadorali, uwa gatatu ibihumbi 3 by’Amadorali, uwa kane ibihumbi 2 by’Amadorali, naho uwa gatanu azahabwa Amadorali 1000.













Ibitekerezo 0