Nubwo ibi birori bigiye kuba ku nshuro ya gatatu, ababitegura bafite intego yo kubigira bimwe mu birori bikomeye kurusha ibindi bihuza ibyamamare mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Frank Kanyamurera, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Zacu Entertainment n’itangazamakuru, yabwiye IGIHE ko urwego ibi birori bimaze kugeraho mu nshuro ebyiri zabanje rubaha icyizere cy’uko bizakomeza kwaguka no kurushaho kunogera abazitabira.
Ati “Twifuza ko byaba ibirori bya mbere mu Karere kandi iyo witegereje urwego bigezeho mu myaka ibiri, biratanga icyizere ko mu gihe kizaza bizaba byiza kurushaho. Uyu mwaka nibaza ko bizaba ari akarusho, kuko buri mwaka mubona ko hari ikiyongeraho.”
Kanyamurera yasobanuye ko ibirori by’uyu mwaka bizitabirwa n’ibyamamare byo mu ngeri zitandukanye, bizaba byatumiwe nk’uko byagenze mu nshuro zabanje.
Yagaragaje ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko hanatekerejwe ku bigo by’ubucuruzi byifuza kwamamariza ibikorwa na serivisi zabyo muri ibi birori, ndetse no guha abakozi babyo amahirwe yo kubyitabira.
Ibyo bigo bizaba bifite uburyo bwo kugura amatike yihariye, azatuma ababihagarariye bicara ku meza azaba yateganyijwe mu myanya y’icyubahiro.
Ibirori bya Zacu Gala byatangiye mu 2024, bigamije guhuza abakinnyi ba sinema bakoranye na Zacu Entertainment, kugira ngo bishimire ibyo bagezeho mu mwaka ndetse banasabane.
Mu 2025, byarushijeho kwaguka, aho hatumiwe ibyamamare bitandukanye byo mu ruganda rwa sinema ndetse na bamwe mu bahanzi bakora umuziki.
Icyo gihe ibi birori byabereye muri M Hotel ku wa 5 Ukuboza 2025.
Ibirori byo ku wa 4 Ukuboza 2026 bizaba ari inshuro ya gatatu Zacu Entertainment ihuriza hamwe ibyamamare, mu rugendo rwo kubigira igikorwa gikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda no mu Karere.







Ibitekerezo 0