Itsinda ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro muri IGIHE, bararanganyije amaso muri bagenzi babo bakora uyu mwuga yaba abandika, abavuga kuri radiyo n’abagaragara kuri za televiziyo mu Rwanda, hatoranywa inkumi icumi z’uburanga zihiga abandi.

Buri wese ariko akoresha ijisho rye, ku buryo amahitamo y'umwe ashobora kutaba ay'undi.

Bivuze ko hari umusomyi ushobora gusanga hari uwibagiranye, cyangwa uwagiyemo atabikwiye bitewe n'imboni n'amahitamo ye.

Uburyo aba bakobwa bakurikirana hano si ko barushanwa mu buranga.

Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy

Kayitesi Yvonne umaze kubaka izina nka Tessy ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro umuntu yavuga ko bagezweho mu Rwanda.

Uretse ijwi rye, uyu mukobwa akundirwa uburanga n’ikimero cye, akaba umunyamakuru wa Isango Star ukora mu biganiro Isango na Muzika ndetse na Sunday Night.

Kayitesi Yvonne umaze kubaka izina nka Tessy ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bagezweho mu Rwanda
Kayitesi Yvonne umaze kubaka izina nka Tessy ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bagezweho mu Rwanda
Uretse ijwi rye, uyu mukobwa akundirwa uburanga n’ikimero cye
Uretse ijwi rye, uyu mukobwa akundirwa uburanga n’ikimero cye

Jane Mutoni

Jane Mutoni wabaye Nyampinga w’umuco muri Miss Rwanda 2016 mu minsi ishize yinjiye mu itangazamakuru aho kuri ubu ari umwe mu bagize ikipe isoma amakuru mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA.

Mu 2017 Mutoni yaserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, Miss Heritage Global Pageant, atahana umwanya wa kabiri inyuma y’Umufaransakazi wegukanye ikamba.

Irushanwa rya Miss Heritage Global Pageant yitabiriye ryahuje abakobwa bo ku migabane itandukanye, baturuka mu bihugu birenga 28.

Ibirori nyamukuru byo gutora Nyampinga byabaye mu ijoro ryo ku wa 18 Gashyantare 2017, bibera ahitwa Gallagher Estate, i Midrand muri Johannesburg, muri Afurika y’Epfo.

Uretse kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2016, Mutoni Jane yanitabiriye Miss Heritage Global Pageant atahana umwanya wa kabiri
Uretse kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2016, Mutoni Jane yanitabiriye Miss Heritage Global Pageant atahana umwanya wa kabiri
Mutoni Jane wabaye Miss Heritage 2016 kuri ubu ni umwe mu banyamakuru basoma amakuru kuri RBA
Mutoni Jane wabaye Miss Heritage 2016 kuri ubu ni umwe mu banyamakuru basoma amakuru kuri RBA

Brenda Mäckenzie

Brenda uri mu bagize itsinda rya Mäckenzies ahuriyemo n’abavandimwe be, mu minsi ishize yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru aho kugeza uyu munsi akora kuri Power FM.

Ni umwuga mushya kuri uyu mukobwa uri mu bakundirwa ikimero n’uburanga bwe, by’umwihariko bigakurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bamukurikira.

Kuri Power FM, Brendah akora mu kiganiro Day Break ahuriramo na Darius Kalisa Oortis, iki kikaba aricyo Rusine Patrick yakoragamo mbere yo kwerekeza kuri Kiss FM.

Brenda ukora kuri Power FM ni umwe mu banyamakurukazi bakundirwa uburanga bwe
Brenda ukora kuri Power FM ni umwe mu banyamakurukazi bakundirwa uburanga bwe
Brenda uzwi mu itsinda rya Mäckenzies aherutse kwinjira mu itangazamakuru
Brenda uzwi mu itsinda rya Mäckenzies aherutse kwinjira mu itangazamakuru

Martina Abera

Martina Abera uzwi cyane mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, akorera televiziyo ya KC2. Ni umwe mu banyamakurukazi bakundirwa bikomeye uburanga bwabo.

Uyu mukobwa unyuzamo akanasoma amakuru yo mu Kinyarwanda kuri Televiziyo Rwanda, azwi mu kuyobora ibirori bitandukanye nka Miss Rwanda n’izindi nama zikomeye.

Abera Martina akora ibiganiro bitandukanye muri RBA
Abera Martina akora ibiganiro bitandukanye muri RBA
Abera azwi cyane mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA akaba akorera televiziyo ya KC2
Abera azwi cyane mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA akaba akorera televiziyo ya KC2

Jacky Nishimwe

Jacky Nishimwe ni umunyamakuru wa Isango Star na Isango TV, uzwi mu gusoma amakuru. Uyu ni umwe badakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, dore ko atazikoresha cyane.

Uretse ubuhanga mu gusoma amakuru, Jacky Nishimwe anakundirwa ikimero.

Jacky Nishimwe ni umwe mu banyamakuru bakundirwa ikimero cyabo mu itangazamakuru ryo mu Rwanda
Jacky Nishimwe ni umwe mu banyamakuru bakundirwa ikimero cyabo mu itangazamakuru ryo mu Rwanda
Jacky Nishimwe ni umunyamakuru wa Isango Star na Isango TV uzwi mu gusoma amakuru
Jacky Nishimwe ni umunyamakuru wa Isango Star na Isango TV uzwi mu gusoma amakuru

Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca

Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca ukorera Isibo TV ni umwe mu bakunzwe mu myidagaduro y’u Rwanda. Uretse kuvuga neza amakuru, uyu mukobwa akundirwa ikimero cye.

Bianca watangiriye urugendo rw’itangazamakuru kuri City Radio, yanyuze kuri Flash FM na Flash TV mbere yo kwerekeza ku Isibo TV aho akora ikiganiro 'Take over' ahuriyemo na MC Buryohe.

Ubuhanga bwe mu kubyina bwikubitaho uburanga n'imiterere y'umubiri we biri mu bituma Bianca akundwa n'abatari bake
Ubuhanga bwe mu kubyina bwikubitaho uburanga n'imiterere y'umubiri we biri mu bituma Bianca akundwa n'abatari bake
Umunyamakuru wa Isibo TV, Bianca ni umwe mu bakobwa bakundirwa uburanga bwe
Umunyamakuru wa Isibo TV, Bianca ni umwe mu bakobwa bakundirwa uburanga bwe

Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Ketty

Umunyamakuru Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Ketty ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bakobwa b’uburanga n’ikimero bikundwa n’abatari bake kuri Isibo TV.

Uyu mukobwa uzwi mu kiganiro Chapa Chapa afatanya na Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito, yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu minsi ishize ahereye ku Isibo TV, yanamwubakiye izina.

Kugeza uyu munsi afatwa nk’umwe mu bakobwa beza babarizwa muri uyu mwuga.

Muri Kanama 2022 nibwo uyu mukobwa yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga, ndetse amakuru ahari ni uko ari mu myiteguro y’ubukwe.

Uyu mukobwa uzwi mu kiganiro Chapa chapa afatanya na Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito
Uyu mukobwa uzwi mu kiganiro Chapa chapa afatanya na Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito
Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Ketty ni umunyamakuru wa Isibo TV
Mahoro Ketia uzwi nka Gigi Ketty ni umunyamakuru wa Isibo TV

Ingabire Yvonne

Ingabire Yvonne ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kitari kinini batangiye akazi mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, ndetse yakoze kuri Royal TV itarafungwa.

Uyu mukobwa uzwi mu kiganiro Samedi Détente, Amahumbezi, Waramutse Rwanda n’ibindi binyuranye ajya yiyambazwamo, ni umwe mu bakundirwa uburanga nubwo ari n’umuhanga mu bijyanye n’itangazamakuru.

Ingabire Yvonne ni umwe mu banyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru RBA
Ingabire Yvonne ni umwe mu banyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru RBA
Uburanga bwa Ingabire bwatumye ashyirwa mu nkumi icumi zikunzwe mu banyamakurukazi bo mu Rwanda
Uburanga bwa Ingabire bwatumye ashyirwa mu nkumi icumi zikunzwe mu banyamakurukazi bo mu Rwanda

Umuhire Rebecca

Umuhire Rebecca na we ni umwe mu banyamakuru bashya ariko bagezweho mu myidagaduro y’u Rwanda.

Ijwi rya Umuhire ryakuruye Ally Soudy wari umwumvise bwa mbere ubwo yari ayoboye ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Uyu mugabo wubatse izina mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yahise afasha Umuhire kwinjira mu itangazamakuru, amusabira umwanya ku Isango Star aho yakoze imyaka itatu mbere yo kwerekeza kuri Royal FM, uyu munsi akaba ari kuhakora ikiganiro AM 2 PM.

Umuhire Rebecca witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuri ubu ni umwe mu banyamakuru bagezweho
Umuhire Rebecca witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda kuri ubu ni umwe mu banyamakuru bagezweho
Umuhire Rebecca ni umunyamakuru wa Royal FM
Umuhire Rebecca ni umunyamakuru wa Royal FM

Aline Tuyishime uzwi nka Aline the Bosschick

Aline Tuyishime benshi bazi nka Aline the Bosschick ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu nkumi z’ikimero zikunzwe mu banyamakuru bo mu Rwanda.

Uyu mukobwa usanzwe akorera BTN TV, azwi mu kiganiro ‘African Show’.

Mbere yo gutangira akazi kuri BTN TV, Tuyishime yamenyekanye cyane kuri Contact FM na Contact TV.

Uretse kuri televiziyo, akundirwa ikimero cye. Uyu mukobwa ni n’umwe mu banyamakurukazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’imiterere y’umubiri we.

Aline The Bosschick ukorera BTN ni umwe mu banyamakuru bakundirwa imiterere ye
Aline The Bosschick ukorera BTN ni umwe mu banyamakuru bakundirwa imiterere ye
Uyu mukobwa usobanukiwe ko benshi bamukundira ikimero cye, na we ku mbuga nkoranyambaga ntajya abatenguha
Uyu mukobwa usobanukiwe ko benshi bamukundira ikimero cye, na we ku mbuga nkoranyambaga ntajya abatenguha