Iburanisha ryabereye mu muhezo, bituma bigorana kumenya ibyavugiwemo byose. Icyakora, amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko mu ngingo zateje impaka harimo amafoto y’umwana ndetse n’uburyo ibipimo bya ‘ADN’ byakorwa.

Amakuru ahari avuga ko nubwo Idrissa Ouedraogo yaba yarabonye ifoto y’umwana, yifuza ko yahabwa n’andi mafoto menshi. Ku rundi ruhande, umunyamategeko wunganira Ishimwe Vestine yagaragaje ko ikibazo cy’amafoto kitari mu ngingo ziburanwa muri uru rubanza.

Ku bijyanye n’ibipimo by’uturemangingo ndangasano, uruhande rwa Ishimwe Vestine rwemeye ko byakorwa, ariko rusaba ko umwana yafatwa ibipimo, bikoherezwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute – RFI), kugira ngo bigereranywe n’ibya Idrissa Ouedraogo.

Uru ruhande rwanasabye ko amafaranga yose azakoreshwa muri ibyo bipimo yishyurwa na Idrissa Ouedraogo, ari na we watanze ikirego.

Idrissa Ouedraogo we yagaragarije Urukiko ko yifuza ko rwategeka ko ajya muri Canada, aho yafatira ibipimo bya ‘ADN’, bikazapimirwa hamwe n’iby’umwana.

Nyuma y’impaka zagarutsweho muri iri buranisha, Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku kirego cya Idrissa Ouedraogo, asaba ko hakorwa ibipimo by’uturemangingo ndangasano kugira ngo hamenyekane isano afitanye n’umwana, ndetse no ku busabe bwe bwo kwerekwa uwo mwana, uzatangazwa ku wa 28 Ukwakira 2026.

Idrissa Ouedraogo yasabye urukiko kuzajya gupimisha ADN muri Canada