Uyu mugabo avuga yatangiye kwinjira mu muziki mu 2006 ubwo yari mu mashuri yisumbuye, iki gihe yabanje kugerageza kuririmba.
Ati ”Nakundaga kuririmba ariko bikananira, nshaka kurapa, byatumye dukora itsinda na Puff G ndetse na Didier Touch nubwo ritarambye kuko byaje kutunanira.”
Fayzo ahamya ko akiri mu mashuri yisumbuye aribwo yatangiye gukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi guhera, mu 2008.
Nubwo yatangiye icyo gihe cyose, urugendo rwe abara ko rwatangiye mu 2010 ubwo yakoraga amashusho y’iya Elione Victory yitwa “Amafaranga”.
Nyuma y’iyi yakoze izindi nyinshi zirimo iz’abahanzi bari bakomeye mu myaka ishize, ndetse n’ubu aracyakorera abakomeye muri ibi bihe.
Fayzo avuga ko indirimbo ya Elione Victory “Amafaranga” abara nk’iyo yahereyeho, yayikoreye ibihumbi 40 Frw.
Nyuma y’imyaka icumi akora umuziki, Fayzo yemeza ko yavuye ku bihumbi 40 Frw yakoreraga indirimbo akaba asigaye akorera arenga miliyoni imwe.
Ati ”Navuga ko ubu nsigaye nca arenga miliyoni nubwo wenda biterwa n’umukiliya nabonye, turumvikana hari n’igihe ufasha cyangwa ugasanga ukoreye make kubera izindi mpamvu, ariko urwego umuntu agezeho rurashimishije.”
Fayzo avuga ko gukunda ibyo akora no guharanira kwihugura muri byinshi, ari bimwe mu bimufasha mu iterambere ry’akazi ke ko gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.
Icyakora nubwo ngo hari aho bigaragara ko umuziki w’u Rwanda uri gutera imbere, Fayzo ahamya ko ibikoresho bigezweho ari kimwe mu bibagora kubibona.
Ati ”Iyaba abahanzi batwishyuraga amafaranga meza nk'ayo bamwe bajya kwishyura hanze, byatuma tubona ibikoresho bikomeye kandi byiza tugakora amashusho meza.”
Fayzo avuga ko atazibagirwa indirimbo nka Amafaranga ya Elione Victory, Igitekerezo ya King James n’izindi zinyuranye yakoze, cyane ko ageze ku zigera kuri 300 yakoze kandi zikunzwe.
Uyu mugabo ufite umuryango w'abana babiri, avuga ko gukora amashusho y’abahanzi ari cyo kimufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi ndetse bikanamutungira umuryango.
Ikiganiro na Fayzo, umuhanga mu gufata amashusho y'indirimbo z'abahanzi
Amafaranga indirimbo ya mbere Fayzo yahereyeho
Indirimbo Igitekerezo ya King James iri mu zo Fayzo aherutse gukora
Indirimbo "Ma vie" ya Social Mula Fayzo yakoze mu minsi ishize








Ibitekerezo 0