Nyuma yo gutaramira i Rubavu ku wa 1 Kanama 2026 mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival, ndetse no kwitabira ibindi bitaramo, Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo bongeye gutandukana, buri wese akomeza gahunda ze ku giti cye.

Safi Madiba yasubiye muri Canada, Humble Jizzo yerekeza muri Kenya, mu gihe Nizzo we yagumye i Kigali.

Nubwo abakunzi ba Urban Boyz bari bafite icyizere cy’uko aba bahanzi bongeye guhuza imbaraga, bagasubukura ibikorwa by’itsinda ryabo nk’uko byahoze, amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko iyo gahunda itakomeje nk’uko byari byitezwe.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko nubwo aba bahanzi bari bongeye guhura, bagakorana ibitaramo ndetse bakanashimisha abakunzi babo, ibibazo byari byarabateye gutandukana bitigeze bikemuka burundu.

Ubwumvikane buke bwongeye kuvuka hagati yabo bwatumye gahunda yo kongera kubyutsa iri tsinda idakomeza, buri wese ahitamo kwibanda ku bikorwa bye bwite.

Amakuru yizewe avuga ko ubwo Safi Madiba yari i Kigali ari kumwe na bagenzi be, hari ibyo batumvikanyeho, bituma ahitamo gusubira muri Canada aho gukomeza gukorana na bo mu bikorwa byo kongera kubyutsa Urban Boyz.

Kuri ubu, Safi Madiba yongeye gushyira imbaraga mu muziki akora ku giti cye, ndetse yamaze no gufungura urubuga rushya abafana be bashobora gukurikiraniraho ibikorwa bye.

Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yatangiye gutunganya album ye ya kabiri yise ‘LIVO; Love and Life’, ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Aya makuru aje mu gihe abakunzi ba Urban Boyz bari bafite icyizere cy’uko kongera guhurira ku rubyiniro kwa Safi Madiba, Humble Jizzo na Nizzo byari kuba intangiriro yo kongera gukorana mu buryo burambye.

Ubwo baheruka guhurira ku rubyiniro, Urban Boyz bari beretswe urukundo rwinshi n'abakunzi babo
Ibya Urban Boyz byaranze buri wese ari kwirwariza mu muziki