Mu bihe bidasanzwe byanavuzweho cyane muri showbiz muri aya mezi atandatu ashize higanjemo imyiryane hagati y’ibyamamare nyarwanda. Gusa hari ibibi byavangiye ibizima byagezweho byose bikagira isura mbi ari nako bidindiza abahanzi.

By’umwihariko mu mezi atandatu ashize, muri showbiz nyarwanda ibyavugishije abantu kurusha ibindi ni iby’amatora ya Miss Rwanda yasojwe Kundwa Doriane atsinze nyuma agahabwa inkomoko ya Uganda, umwiryane ukomeye wa Mbonabucya Desire na PDG Thandi Mbatha ndetse na Young Grace waburiwe irengero mu gihe kigera ku mezi abiri ahigwa bukware na Polisi.

Muri aya mezi atandatu ashize kandi hari ibyashegeshe umuziki harimo ibitaramo byagiye bitegurwa bigahomba mu buryo bukomeye, ibyagombaga kuba bikavanwaho ku munota wa nyuma n’ibindi bitandukanye byagiye bisubiza inyuma muzika nyarwanda.

1.Babou G , Umunyarwanda wamamaye imahanga atabizi

Mu mezi make ashize, Umunyamakuru wa Radio&TV10 witwa Yohani Umubatiza [ku mazina ye bwite Nibishaka Jean Baptiste] yakoranye ikiganiro n’umusore w’umushabitsi uyora imyanda witwa Babou G.

Bitewe n’imvugo y’uyu musore n’ibisubizo Babou G yahaye Yohani Umubatiza byatumye yamamare ahanini kubera uburyo aka video ke kagiye gakwirakwizwa kuri WhatsApp, no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Babou-G yaramenyekanye cyane, bitewe n’uko yasubije umunyamakuru Yohani Umubatiza, ariko yaburiwe irengero.

Yohani Umubatiza avuga ko yasubiye kumushaka aho yari yarahuriye nawe bagakorana ikiganiro ariko ntamubone.

Babou G amaze kuba ikirangirire mu Rwanda ndetse no mu mahanga yahashinze imizi aho bamwe batangiye gukoresha izina rye ku bicuruzwa bitandukanye.
Ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byamuvuzeho ndetse abandi baramuririmba nka Safi wamugarutseho mu ndirimbo "Simparara” na Mico The Best ayitangiza amagambo avugamo Babou-G agira ati "iyi ndirimbo nyituye umwana w’i site (City) Babou-G”.

Mu buryo bweruye, King James na we yaririmbye iyitwa ‘Ibaze Nawe’ aririmba asubiramo amagambo yose Babou-G yavuze. King James nyuma yo gukora iyi ndirimbo yari yavuze ko azashyira Babou-G mu mashusho.

2.Inkundura ya Kidum na Frankie Joe

Muri Werurwe 2015 nibwo Kidum yaje mu Rwanda gufasha Frankie Joe mu gitaramo cyo kumurika album ye ya mbere. Aba bahanzi bari basanzwe babana kivandimwe, bafashanya muri byose ariko iki gitaramo gisozwa n’umwiryane ushingiye ku ifaranga kugeza ubwo bitabaje Polisi ikabura icyo ibikoraho.

Impande zombi zari zumvikanye ko Kidum azahabwa amadorali 4,000 nk’igihembo cy’akazi yagombaga kuba yafashije Frankie Joe. Mbere y’uko igitaramo kigera Kidum yohererejwe amadorali 2000 yumvikana na Frankie Joe ko andi 2,000 yagombaga kuyahabwa akigera i Kigali mbere y’uko igitaramo kiba.

Aya masezerano yajemo kidobya ntibumvikana bityo Kidum asubira muri Kenya adahawe amafaranga yagombaga kwishyurwa. Yareze mu nzego zishoboka birananirana none yahisemo kugaragaza ishusho y’ibyamubayeho binyuze mu ndirimbo.

Kidum yavuze ko iyi ndirimbo yamaze kuyikora, ko ategereje ko imvururu ziri mu Burundi zihosha agahita ayisohora.

Barahemukiranye kandi bari basanzwe ari abavandimwe
Barahemukiranye kandi bari basanzwe ari abavandimwe

Muri iyi ndirimbo kandi, uyu muhanzi ngo agaragazamo uburyo amafaranga y’intica ntikize ashobora guteranya abavandimwe, abari inshuti bagahinduka abanzi kandi bitari bikwiye.

3.Kidobya mu rukundo rwa Riderman na Asinah

Muri Mutarama 2015 nibwo byashimangiwe ko Riderman na Asinah batandukanye mu nyuma y’uko uyu muraperi yabonye undi mukobwa bashimanye witwa Nadia Farid Ishmael.

Aba bombi babiteye utwatsi ndetse bavuga ko bazakundana kugeza barushinze. Ariko burya, ntawe utwika inzu ngo ahise umwotsi!

Riderman yahisemo inzobe iri iburyo bwe
Riderman yahisemo inzobe iri iburyo bwe

Mu buryo bweruye, umuraperi Riderman aherutse gusohora impapuro z’ubutumire z’ubukwe bwe n’umukunzi we mushya Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Farid Nadia.

Hari hashize igihe kigera ku mwaka Riderman avugwaho kuba mu rukundo na Miss Mount Kenya 2015 Agasaro Farid Nadia ariko we akabyamaganira kure, mu minsi mike ishize uyu muraperi yeruye ko atakiri kumwe na Mukasine Asinah bari bamaranye imyaka umunani bakundana ndetse avuga ko umukobwa yihebeye mu buzima bwe ari uyu banagiye kurushinga mu gihe cya vuba.

Urukundo rw’aba bombi rwaravuzwe mu buryo bukomeye mu itangazamakuru, bo bari bazi ukuri ariko bakaguca ku ruhande ndetse ntibemere ibyabavugwagaho.

Uyu yasigaye aririra mu myotsi
Uyu yasigaye aririra mu myotsi

Kugeza ubu Asinah yasigaye aririra mu myotsi mu gihe Agasaro Farid Nadia ari mu munyenga w’urukundo na Gatsinzi Emery.

4.Uwingabire Esther yatwise mu ibanga, abyara mu bwiru

Uwingabire Esther umukunzi wa Alpha Rwirangira, wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba 2013, yabyaye mu ntangiriro za Mata 2015 abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byamenyekanye ko Miss Uwingabire Esther atwite inda ya Alpha. Byatangiye kuvugwa bihwihwiswa ndetse impande zombie zirindaga kugira icyo zibivugaho ariko muri Mutarama Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye ariko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Nyuma yo kumenya ko umukunzi we atwite, Alpha Rwirangira ngo yagize ingufu zikomeye ndetse arushaho kumukunda. Ngo yirengagizaga amagambo abantu bahoraga bamubwira bamuca intege ko uyu mukobwa amuryarya undi byose akabyima amatwi.

Esther afite undi mugabo bitegura kurushinga
Esther afite undi mugabo bitegura kurushinga

Nubwo yakunze uyu mwari ndetse akarushaho kumwimariramo, hari amakuru avuga ko iyi nda atari iya Alpha ndetse kugeza ubu umukobwa afite undi mugabo bakundana witwa witwa Pascal Ndabarinze ni na we bateganya kubana.

5.Bombori bombori ya Aline Gahongayire n’umugabo

Mu gitondo cyo ku itariki ya 13 Mutarama 2015 nibwo i Dar es Salaam haturutse inkuru ivuga ko Gahima Gabriel yashimangiye ko atakiri kumwe n’umugore we Aline Gahongayire.

Inkuru yasakaye hose, bamwe irabababaza abandi barayishimira gusa Gahongayire we yaramushegeshe cyane ndetse avuga ko atazi impamvu uyu mugabo yafashe umwanzuro wo kubwira itangazamakuru ko batandukanye.

Inkuru y’ugutandukana kwa Aline Gahongayire n’umugabo we yagiye ivugwa mu buryo buteye urujijo, bamwe ntibabashe kuyiyumvisha neza, ariko Gahongayire we yivugiye ko “umugabo we ari we ubwe wayitangarije itangazamakuru.”

Iyi nkuru yavugishije abantu b’impande zose z’igihugu ndetse bamwe mu batuye mu bihugu byo hanze bakunda uyu muhanzi ntibahwemye kumwohereza ubutumwa bumukomeza.

Ku itariki ya 30 Mutarama 2015 nibwo Aline Gahongayire yongeye gutangaza ko umugabo we yasubiye mu rugo ndetse ko biyunze ibibazo bari bafitanye babikemuye.

6.Habuze ibirometero bike ngo Stromae agere i Kigali

Paul Van Haver, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Stromae ni Umubiligi w’umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo yagombaga gukora igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kigali kuri Stade Amahoro ku itariki ya 20 Kamena 2015.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi ba Stromae ndetse bamwe bari bamaze kugura amatike yabo gusa ku buryo butunguranye uyu musore yahagaritse urugendo rwe ageze muri RDC asubira mu Bubiligi igitaraganya.

Inkuru ya Stromae yavugishije benshi ndetse kugeza magingo aya haracyibazwa niba igitaramo yagombaga gukorera i Kigali azagisubukura cyangwa yarabivuyemo burundu.

7.Inkende yaryanishije Mbonabucya na PDG Brendah Thandhi

Mbonabucya Desire wabaye kapiteni w’Amavubi mu gikombe cy’Afurika cya 2004 yambitse impeta umukobwa witwa Brenda Thandi Mbatha mu Bubiligi batandukanye maze nyuma y’amezi atanu baratandukanye inkuru iba inkuru.

Tariki ya 27 Nzeli 2014 muri muri Sheraton Hotel i Brussels mu Bubiligi, ku munsi w’Amavuko wa Brenda Thandi nibwo Mbonabucya Desire yemereye IGIHE ko ari mu rukundo n’umukobwa witwa Brenda Thandi Mbatha.

Bambikanye impeta nyuma basubiranamo banashinjanya amarozi
Bambikanye impeta nyuma basubiranamo banashinjanya amarozi

Kuwa 25 Mata 2015, Thandi Brenda yasohoye itangazo agaragaza ko atakiri kumwe na Mbonabucya.

Nyuma y’aho bagiye bashyira hanze amabanga yari ahishe mu rukundo rwabo ndetse banakaza umurego mu guterana amagambo mu itangazamakuru no ku mbuga za internet. Uyu mugore yashinjaga Mbonabucya Desire ko yamusabye urukundo ashaka kumuryaho ifaranga, undi na we akavuga ko uyu mugore ari ‘intakoreka ndetse batashoboraga kuzabana’.

Inkundura yabo bombi ijya kugera ku iherezo, Thandi Mbatha yahishuye ko Mbonabucya abunza amagambo gusa ndetse ko ntacyo yishoboreye mu buriri dore ko ngo afite ‘akantu katangara urwara[yashakaga kuvuga igitsina gito].

Ibi byateye Mbonabucya Desire gusharirirwa cyane ahishura ko ‘burya uyu mugore akorana n’amashitani’ ngetse atanga ikimenyetso cy’uko yasanze munsi y’uburiri bwe inkende yumye.

8.Young Grace mu bwihisho ahunga amapingu…

Ku itariki ya 14 Mata 2015 IGIHE yatangaje inkuru yavugaga ko hari umucuruzi wo mu Mujyi wa Kigali wajyanye Young Grace mu butabera nyuma y’uko yari yamuhaye sheki ya miliyoni ebyiri itazigamiye.

Bimaze kumenyekana ko Young Grace yashakishwaga na Polisi y’u Rwanda, yakajije umurego mu kwihisha dore ko yamaze amezi agera kuri abiri ntawe umuca iryera gusa yaje gucakirwa.

Ibura rya Young Grace wiyita Lady Boss ryavugishije benshi amangambure ndetse benshi mu bafana be bagahangayikishwa n’uko umuhanzi wabo bamubuze.

Mu ntangiriro za Kamena nibwo Young Grace yafatiwe mu Mujyi wa Rubavu afungwa iminsi ibiri nyuma ababyeyi be bishyura ibyo umukobwa wabo yaryozwaga ararekurwa.

9.Miss Rwanda w’Umugandekazi?

Doriane wari uhagarariye Intara y’Amajyarugu muri Miss Rwanda 2015 yegukanye amakamba abiri arimo irya Nyampinga w’u Rwanda 2015 n’irya Nyampinga ufite igikundiro kurusha abandi(Miss Popularity).

Akimara gutorwa, byinshi mu bitangazamakuru byo muri Uganda byigaruriye uyu mukobwa bitangaza ko ari umugandekazi wambitswe ikamba rya Miss Rwanda.

Itangazamakuru ryamuhinduriye ubwenegihugu
Itangazamakuru ryamuhinduriye ubwenegihugu

Nubwo Kundwa Doriane atigeze abiha agaciro cyangwa ngo bimuhungabanye, iyi nkuru yavugishije benshi ndetse biba ngombwa ko n’babyeyi ba Kundwa Doriane batangaza ko nta nkomoko n’imwe bafite muri Uganda.

Nyuma yo gutorwa kandi uyu mukobwa yagiye avugwaho ibintu byinshi mu itangazamakuru, intonganya n’umushoferi bagonganye, n’ibindi bitandukanye.

10.Akoresheje ingufu, Senderi yiyinjije muri Tuff Gang

Kuva ibitaramo bya PGGSS 5 byatangira Senderi na Bull Dogg ntibigeze bavuga rumwe ku izina rishya uyu muhanzi yari yihaye rya Tuff Hit.

Ibi byatumye bavugwa cyane mu itangazamakuru kubera ko ahanini bahuriraga kenshi mu bitaramo Senderi agakunda kuvuga ko ari umu-Tuff Hit mu gihe Bull Dogg nawe yabwiraga abafana ko bakwiye gutera umugongo uyu mukeba we ngo kuko yaryiyise agamije kwishakira abafana.

Aya makimbirane yafashe intera ndende ndetse abagize itsinda rya Tuff Gang bose bahagurukira kwiyama Senderi bamubuza gukoresha izina atavunikiye ariko akabima amatwi.

Uyu yihinduye Umu-Tuff Gang ku ngufu
Uyu yihinduye Umu-Tuff Gang ku ngufu

Kuva irushanwa rya PGGSS 5 ryatangira, Senderi na Bull Dogg bari ku isonga mu bavuzwe cyane ahanini kubera umwiryane bagiranye ushingiye ku izina no gushaka kwigabiza inyungu z’abandi.

Twitter:@murungisabin @KalindaBrendah