Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2015 nibwo abahanzi 16 bahatanira imyanya 10 ya mbere bakoreye imyitozo ya nyuma kuri Expo Ground i Gikondo. Buri wese yageragezaga kwipima bwa nyuma ngo yumve niba koko hari icyizere cyo gukomeza afite.
Mu gitaramo cyo guhitamo abahanzi 10 ba mbere kigomba kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, buri muhanzi agomba kuririmba indirimbo imwe ari nayo igomba kugenderwaho n’akanama nkemurampaka kemeza ushoboye kurusha abandi ari na we ugomba guhabwa amahirwe yo kwinjira mu 10 ba mbere bazahatanira miliyoni 24 zitangwa na Bralirwa.
Mu kiganiro na IGIHE, aba bahanzi bose bakimara gukora imyitozo, bagaragaje ko bategereje igitaramo nyir’izina kiri bumenyekaniremo abagomba kwinjira mu irushanwa. Muri aba bahanzi , hari abavuga ko bafite icyezere cyo gukomeza mu irushanwa bemye, ahanini bagendeye ku bikorwa bafite, imyitozo bakoze n’udushya biteguye kwereka akanama nkemurampaka.
Hari ikindi cyiciro cy’abahanzi, bemeza ko icyizere cyo kwinjira mu irushanwa gihari ariko bakaba bavuga ko bategereje ifirimbi ya nyuma ivuzwa n’akanama nkemurampaka nyuma y’uko bose bari bube bamaze kuririmba.
Igitaramo cyo guhitamo abahanzi 10 ba mbere kirabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.




















Amafoto: Nsanzabera JP.

Ibitekerezo 0