Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2015 nibwo abahanzi 16 bahatanira imyanya 10 ya mbere bakoreye imyitozo ya nyuma kuri Expo Ground i Gikondo. Buri wese yageragezaga kwipima bwa nyuma ngo yumve niba koko hari icyizere cyo gukomeza afite.

Mu gitaramo cyo guhitamo abahanzi 10 ba mbere kigomba kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, buri muhanzi agomba kuririmba indirimbo imwe ari nayo igomba kugenderwaho n’akanama nkemurampaka kemeza ushoboye kurusha abandi ari na we ugomba guhabwa amahirwe yo kwinjira mu 10 ba mbere bazahatanira miliyoni 24 zitangwa na Bralirwa.

Mu kiganiro na IGIHE, aba bahanzi bose bakimara gukora imyitozo, bagaragaje ko bategereje igitaramo nyir’izina kiri bumenyekaniremo abagomba kwinjira mu irushanwa. Muri aba bahanzi , hari abavuga ko bafite icyezere cyo gukomeza mu irushanwa bemye, ahanini bagendeye ku bikorwa bafite, imyitozo bakoze n’udushya biteguye kwereka akanama nkemurampaka.

Hari ikindi cyiciro cy’abahanzi, bemeza ko icyizere cyo kwinjira mu irushanwa gihari ariko bakaba bavuga ko bategereje ifirimbi ya nyuma ivuzwa n’akanama nkemurampaka nyuma y’uko bose bari bube bamaze kuririmba.

Igitaramo cyo guhitamo abahanzi 10 ba mbere kirabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Jody na Bruce Melody mu myitozo ya nyuma
Jody na Bruce Melody mu myitozo ya nyuma
Bruce Melody na Senderi bicaye hasi bakurikirana imyitozo ya bagenzi babo
Bruce Melody na Senderi bicaye hasi bakurikirana imyitozo ya bagenzi babo
Jody araririmba iyitwa 'Karimo'
Jody araririmba iyitwa 'Karimo'
Social Mula ararimba indirimbo yamenyekaniyeho yitwa 'Abanyakigali'
Social Mula ararimba indirimbo yamenyekaniyeho yitwa 'Abanyakigali'
Paccy araririmba iyitwa "Umusirimu"
Paccy araririmba iyitwa "Umusirimu"
Danny Nanone araririmba iyitwa 'Forever'
Danny Nanone araririmba iyitwa 'Forever'
Knowless na Young Grace bakigera ahabereye imyitozo ya nyuma
Knowless na Young Grace bakigera ahabereye imyitozo ya nyuma
Knowless araririmba iyitwa 'Baramushaka'
Knowless araririmba iyitwa 'Baramushaka'
Stage ni gutya yubatse
Stage ni gutya yubatse
Active bakigera ahabereye imyitozo ya nyuma
Active bakigera ahabereye imyitozo ya nyuma
Active bararirimba iyitwa 'Lift'
Active bararirimba iyitwa 'Lift'
Rafiki muri Coga Style , araririmba 'Bagambe'
Rafiki muri Coga Style , araririmba 'Bagambe'
Dream Boyz bararirimba iyitwa 'Uzahahe uronke'
Dream Boyz bararirimba iyitwa 'Uzahahe uronke'
TNP bararirimba 'Kamucerenge'
TNP bararirimba 'Kamucerenge'
Bull Dogg mu njyana y'umujinya , araririmba iyitwa 'Nk'umusaza'
Bull Dogg mu njyana y'umujinya , araririmba iyitwa 'Nk'umusaza'
Queen Cha araririmba iyitwa 'Icyaha ndacyemera'
Queen Cha araririmba iyitwa 'Icyaha ndacyemera'
Bruce Melody araririmba iyitwa 'Ntundize'
Bruce Melody araririmba iyitwa 'Ntundize'
Senderi ngo yazanye agashya, ngo yitoje yigana Chris Brown na Meddy
Senderi ngo yazanye agashya, ngo yitoje yigana Chris Brown na Meddy
Jules Sentore araza kuba afite abasore baca umugara. Araririmba iyitwa 'Kora akazi'
Jules Sentore araza kuba afite abasore baca umugara. Araririmba iyitwa 'Kora akazi'

Amafoto: Nsanzabera JP.