Ku gicamunsi cyo ku itariki 29 Kanama 2024 Eddy Kenzo yerekanywe mu muryango wa Phiona Nyamutoro bityo biyemeza gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore bose bahawe umugisha n’ababyeyi ba Nyamutoro.

Nyuma y’uwo muhango wabaye mu ibanga rikomeye, Phiona Nyamutoro yanyarukiye kuri X asangiza abamukurikira ibyishimo bye.

Ati “Umugabo mwiza ku Isi! Ubu ni inshuti yanjye, nanjye nditeguye kugutetesha. Nzaguha urukundo rwinshi, ntuzamburana umunezero.”

Phiona Nyamutoro yerekanye Eddy Kenzo mu muhango wabereye i Kampala ahitwa Buziga ku ivuko rye. Eddy Kenzo yashinze ivi ry’akaguru k’imoso amwambika impeta ihamya urwo amukunda muri uwo muhango ushingiye ku muco gakondo w’Abagande.

Eddy Kenzo yakiriwe mu muryango wa Phiona Nyamutoro
Eddy Kenzo yakiriwe mu muryango wa Phiona Nyamutoro
Akanyamuneza kari kose kuri Phiona Nyamutoro
Akanyamuneza kari kose kuri Phiona Nyamutoro
Ubukwe bwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro bwabaye mu ibanga rikomeye
Ubukwe bwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro bwabaye mu ibanga rikomeye
Phiona Nyamutoro yasangije imbamutima ze abamukurikira kuri X
Phiona Nyamutoro yasangije imbamutima ze abamukurikira kuri X
Eddy Kenzo yari yishimye bikomeye
Eddy Kenzo yari yishimye bikomeye
Urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro rwagiye ahagaragara muri uyu mwaka
Urukundo rwa Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro rwagiye ahagaragara muri uyu mwaka
Eddy Kenzo yambika Phiona Nyamutoro impeta
Eddy Kenzo yambika Phiona Nyamutoro impeta
Nyuma yo kwambikana impeta bahoberanye
Nyuma yo kwambikana impeta bahoberanye