Iki gitaramo giteganyijwe, kizabera muri ‘LA24 by Mulax’ iherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

DJ Spinny watumiwe muri iki gitaramo azafatanyamo n’abarimo DJ Inno Zuba Mutesi na DJ June, ni umwe mu bavanga imiziki bamaze kubaka izina mu myidagaduro y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ni umusore ugiye kongera gucurangira i Kigali aho aherutse gukorera igitaramo cy’amateka i Gahanga cyari cyitabiriye na benshi.

Ku rundi ruhande, byitezwe ko DJ Spinny azaba akorera i Kampala igitaramo nk’iki ku wa 19 Ukuboza 2026 aho yamaze kwemeza ko azifatanya n’abarimo Akio wo muri Amerika na Daliwonga wo muri Afurika y’Epfo.

DJ Spinny amaze kubaka izina mu bijyanye no kuvanga imiziki muri Uganda, akaba na nyir’akabyiniro kitwa Mezo Noir kari mu tugezweho mu Mujyi wa Kampala.

Yavukiye i Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK). Nyuma yaje kwimukira muri Uganda ari na ho yaje kubakira izina nubwo adasiba kugaragaza uburyo ahora atewe ishema n’urwamubyaye.

DJ Spinny yongeye gutumirwa i Kigali
DJ Spinny yongeye gutumirwa i Kigali
DJ Spinny yagaragaje ko afite abakunzi benshi i Kigali ubwo yahakoreraga igitaramo 'Spinny&Friends'
DJ Spinny yagaragaje ko afite abakunzi benshi i Kigali ubwo yahakoreraga igitaramo 'Spinny&Friends'
Ubwitabire bwari hejuru mu gitaramo DJ Spinny aherutse gukorera i Kigali
Ubwitabire bwari hejuru mu gitaramo DJ Spinny aherutse gukorera i Kigali