Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizatangira ku wa 2 Werurwe 2024.

DJ Pius yabwiye IGIHE ko gutegura ibi birori ari igitekerezo yagize nyuma y’iminsi ishize ubuyobozi buri gushyira imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda kugabanya inzoga, yewe ubishoboye akaba yazivaho burundu.

Ati “Inshuro nyinshi iyo uvuze ibitaramo mu Rwanda abantu bumva ahantu bagiye guhurira n’umuziki ubundi bagasangira inzoga, turi kugerageza guhindura imyumvire y’abantu tubategurire ibyo kurya bibe aribyo by’ibanze hanyuma n’ukenera agacupa wenda abe yanywa gake.”

Uretse DJ Pius na DJ Manaud n’abandi ba DJs batandukanye bazaba bavangira imiziki abazitabira iri serukiramuco rizabera ahitwa Mundi Center, DJ Pius yahishuye ko rizanitabirwa n’abahanzi barimo Kiki Toure, Alyn Sano ndetse na Kivumbi.

Kwinjira bizaba ari ibihumbi 25Frw, uwitabiriye agahabwa ibyo kurya. Ikindi gishya bateguye ni uko abafite imiryango bifuza kuhasohokera ku manywa, imiryango izaba ifunguye guhera Saa Sita z’amanywa.

Pius ati “Urumva hari nk’ababyeyi baba bifuza gusohokana abana babo cyangwa imiryango iba yifuza gusohokana ikumva umuziki wenda banasangira bashaka gutaha kare nabo batekerejweho.”

Uretse aba ku manywa, DJ Pius yavuze ko n’abazitabira mu masaha ya nijoro ibirori bizaba bigikomeje.

DJ Pius agiye gutangiza ‘Nyamavore’ iri mu mujyo w’ibitaramo bidasanzwe i Kigali
DJ Pius agiye gutangiza ‘Nyamavore’ iri mu mujyo w’ibitaramo bidasanzwe i Kigali