Itsinda ry’abakinnyi b’ikinamico ryagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre, ryatangiye kumurika imikino ryitoje irimo ‘The Choice to Live’ na ‘Ndabaga’.
Iyi mikino yatangiye kwerekanirwa mu Mujyi wa Memphis, aho aba Banyarwanda bari gukorera amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu gukina ikinamico.
Muri iri tsinda harimo Simon Iyarwema, Nahimana Clémence uzwi mu buhanzi nka Feruje, Shenge na Shyaka M. Adolphe. Bamaze iminsi muri Amerika aho bitabiriye amahugurwa y’ukwezi kumwe ajyanye no gukina ikinamico.
Clapton Kibonge yabwiye IGIHE ko batangiye kwerekana imikino bamaze igihe bitegura, bakaba barahereye ku bitaramo byitabiriwe n’abashoramari bashobora gushora imari mu buhanzi. Yavuze ko bagisigaranye ibindi bitaramo bine bigenewe abantu batandukanye.
Ati “Ubu twatangiye gukina imikino tumaze igihe twitoza. Kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, twakoze ibitaramo byitabiriwe n’abantu banyuranye biganjemo abashoramari, mbere y’uko dutangira gutaramira abandi bantu muri rusange.”
Mu gihe bamaze i Memphis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba Banyarwanda bari guhugurwa n’inzobere mu bijyanye no gutegura no gukina ikinamico.
Muri aya mahugurwa, barimo kwiga uburyo butandukanye bwo gutegura no gukora ibihangano, hagamijwe ko ubumenyi bazakura muri uru rugendo bazabusangiza abandi bakora mu rwego rw’ikinamico mu Rwanda.
Mashariki Arts Academy ivuga ko ubu bufatanye ari kimwe mu bikorwa byayo bigamije guhuza abahanzi b’Abanyarwanda n’ibigo mpuzamahanga, kubongerera ubushobozi no guteza imbere ihanahana ry’ubumenyi mu buhanzi.








Ibitekerezo 0