Ni ku nshuro ya Gatatu iki kiganiro kiri kubera muri Afurika, kuko ku nshuro ya Mbere cyegukanywe na Awa Sanoko wo muri Côte d'Ivoire, inshuro ya Kabiri cyegukanwa na Moctar ukomoka muri Niger.

Muri uyu mwaka, Secret Story yitabiriwe n’abagera kuri 20 baturutse mu bihugu 16 binyuranye byo muri Afurika ikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Ubusanzwe abatazi iki kiganiro nubwo nta wavuga ko igitekerezo cyacyo cyavuye ku cyitwaga ‘Big Brother’, ariko hari byinshi bihuje birimo no kuba gitunganywa na sosiyete ‘Banijay Entertainment S.A’ kigakorerwa mu nyubako cyaberagamo mu Mujyi wa Johannesburg.

Iki kiganiro kimara amezi atatu, gihuza abatoranyijwe mu bihugu bikoresha Igifaransa, bagashyirwa hirya y’Isi isanzwe nta televiziyo cyangwa telefone bakoresha, bagahurizwa mu nzu yuzuyemo ibyuma bifata amajwi n’amashusho.

Abahatana baba bafite ibanga bagomba kubika bakarihisha abo bahanganye ariko bagahangana no kuvumbura irya bagenzi babo bahatanye.

Iki kiganiro gitambuka kuri CANAL+ POP kuva ku wa mbere kugeza ku wa Gatanu guhera Saa 20h15 na ho ku wa Gatandatu kigatambuka kuri CANAL+ Magic guhera Saa 22h30.

Iki kiganiro gitambuka kuri CANAL+ Pop cyakomotse ku gikunzwe cyane mu Bufaransa kimaze imyaka igera kuri 18 gitambuka kuri shene za televiziyo nka TF1 na RTL Plug.

Christelle Kabagire yitabiriye ‘The Secret Story’ nyuma ya France Mpundu wacyitabiriye umwaka ushize, aho yabaye uwa kane ndetse ahava yambitswe impeta na Moctar wo muri Niger ari na we wegukanye iri rushanwa.

Christelle Kabagire yabaye unyarwandakazi wa kabiri witabiriye ‘Secret Story’