Chris Rock w’imyaka 61 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ, cyasohotse ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho yavuze ku makosa yakoze mu rushako rwe n’uwahoze ari umugore we, Malaak Compton-Rock.
Yagize ati “Sinari umugabo mwiza. Narebaga amashusho y’urukozasoni cyane. Ubu sinkiyareba. Maze imyaka itanu cyangwa itandatu ntayareba.”
Chris Rock na Malaak Compton-Rock bashakanye mu 1996, ariko baza gutandukana mu 2016. Bafitanye abakobwa babiri, Lola w’imyaka 24 na Zahra w’imyaka 22.
Uyu munyarwenya wamenyekanye muri filime zirimo Madagascar, yemeye ko yaciye inyuma umugore we, ibintu byagize uruhare mu gusenyuka k’urugo rwabo.
Ni amakosa yari yaragarutseho mu gitaramo cye cy’urwenya Tamborine, cyashyizwe kuri Netflix mu 2018.
Yavuze ko ibyo yakoze atari ibintu yishimira, ariko ko byamubereye isomo rikomeye mu buzima.
Ati “Si ikintu nishimira, ariko ni ibintu nagombaga kunyuramo.”
Nyuma yo gutandukana n’umugore we, Chris Rock yitabaje inzobere mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo zimufashe guhangana n’ibibazo yari afite.
Yasobanuye ko ibyo biganiro byamufashije kwisuzuma no kwemera amakosa yakoze, nubwo byamugoye ku buryo hari igihe yariraga.






Ibitekerezo 0